×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Zaburi 93

1
Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare, Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije. Isi yarayishinze arayikomeza.
2
Intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega, uriho kuva kera na kare!
3
Uhoraho, inzuzi zararanguruye, inzuzi zaranguruye ijwi ryazo, inzuzi zaranguruye umuririmo wazo.
4
Igisumbya ijwi amazi nyamwinshi, kigasumba ibitunda by’inyanja, ni Uhoraho, Urukerereza mu ijuru.
5
Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri; Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane, Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko