Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,Mwa bari mu isi mwese mwe,Muririmbire Uwiteka. |
| 2 |
| Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye,Mwerekane agakiza ke uko bukeye. |
| 3 |
| Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga,Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose. |
| 4 |
| Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane,Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose. |
| 5 |
| Kuko ibigirwamana by'amahanga byose ari ubusa,Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru. |
| 6 |
| Icyubahiro no gukomera biri imbere ye,Imbaraga n'ubwiza biri ahera he. |
| 7 |
| Mwa miryango y'amahanga mwe, mwāturire Uwiteka,Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n'imbaraga. |
| 8 |
| Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,Muze mu bikari bye muzanye ituro. |
| 9 |
| Musenge Uwiteka mwambaye ibyera,Mwa bari mu isi mwese mwe,Muhindire umushyitsi imbere ye. |
| 10 |
| Muvugire mu mahanga muti“Uwiteka ari ku ngoma.”Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega,Azacira amahanga imanza zitabera. |
| 11 |
| Ijuru rinezerwe, isi yishime,Inyanja ihōrerane n'ibiyuzuye, |
| 12 |
| Ikigarama cyishimane n'ibikirimo byose,Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n'ibyishimo. |
| 13 |
| Imbere y'Uwiteka kuko agiye kuza,Agiye kuza agacira abari mu isi imanza,Azacira abari mu isi imanza zitabera,Azacira amahanga imanza zihwanye n'umurava we. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/096.mp3
150
96