Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Uwiteka ari ku ngoma,Amahanga ahinze imishitsi,Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega. |
| 2 |
| Uwiteka muri Siyoni arakomeye,Kandi ari hejuru y'amahanga yose. |
| 3 |
| Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba,Ni we wera. |
| 4 |
| Imbaraga z'umwami zikunda imanza zitabera,Ni wowe ukomeza ibitunganye.Imanza zitabera no gukiranuka,Ni wowe ubikorera mu Bayakobo. |
| 5 |
| Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,Kandi musengere imbere y'intebe y'ibirenge bye,Ni we wera. |
| 6 |
| Mose na Aroni bo mu batambyi be,Na Samweli wo mu bambazaga izina rye,Bambazaga Uwiteka akabasubiza. |
| 7 |
| Yababwiriraga mu nkingi y'igicu,Bakitondera ibyo yahamije n'amategeko yabategetse. |
| 8 |
| Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga,Wari Imana ibababarira,Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga. |
| 9 |
| Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,Musengere ku musozi we wera,Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/psalms/099.mp3
150
99