|
| 1 |
|
| Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye,Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye, |
|
| 2 |
|
| Kuko bizakungurira imyaka myinshi y'ubugingo bwawe,Ukazarama ndetse ukagira n'amahoro. |
|
| 3 |
|
| Imbabazi n'umurava bye kukuvaho,Ubyambare mu ijosi,Ubyandike ku nkingi z'umutima wawe. |
|
| 4 |
|
| Ni bwo uzagira umugisha n'ubwenge nyakuri,Mu maso y'Imana n'abantu. |
|
| 5 |
|
| Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose,We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. |
|
| 6 |
|
| Uhore umwemera mu migendere yawe yose,Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. |
|
| 7 |
|
| Ntiwishime ubwenge bwawe,Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha. |
|
| 8 |
|
| Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga,Ukagira imisokoro mu magufwa yawe. |
|
| 9 |
|
| Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe,N'umuganura w'ibyo wunguka byose. |
|
| 10 |
|
| Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa,Kandi imivure yawe izasendera imitobe. |
|
| 11 |
|
| Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy'Uwiteka, Kandi ntiwinubire n'uko yagucyashye, |
|
| 12 |
|
| Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda,Nk'uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana. |
|
| 13 |
|
| Hahirwa umuntu ubonye ubwenge,N'umuntu wiyungura kujijuka. |
|
| 14 |
|
| Kubugenza biruta kugenza ifeza,Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza. |
|
| 15 |
|
| Buruta amabuye ya marijani,Kandi mu byo wakwifuza byose,Nta na kimwe cyabuca urugero. |
|
| 16 |
|
| Mu kuboko kwabwo kw'iburyo bufite kurama,No mu kw'ibumoso bufite ubutunzi n'icyubahiro. |
|
| 17 |
|
| Inzira zabwo ni inzira z'ibinezeza,Kandi imigendere yabwo yose ni iy'amahoro. |
|
| 18 |
|
| Ababwakira bubabera igiti cy'ubugingo,Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha. |
|
| 19 |
|
| Uwiteka yaremesheje isi ubwenge,Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga. |
|
| 20 |
|
| Ku bwo kumenya kwe amasōko y'ikuzimu yaratobotse,Kandi ibicu bitonyanga ikime. |
|
| 21 |
|
| Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda,Ntibive imbere y'amaso yawe. |
|
| 22 |
|
| Nuko bizaramisha ubugingo bwawe,Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo. |
|
| 23 |
|
| Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro,Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara. |
|
| 24 |
|
| Nuryama ntuzagira ubwoba,Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza. |
|
| 25 |
|
| Ntutinye ibiteye ubwoba by'inzaduka,Cyangwa kurimbuka kw'abanyabyaha kuje. |
|
| 26 |
|
| Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro,Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa. |
|
| 27 |
|
| Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime,Niba bigushobokera. |
|
| 28 |
|
| Ntukarerege mugenzi wawe uti“Genda uzagaruke ejo mbiguhe”,Kandi ubifite iruhande rwawe. |
|
| 29 |
|
| Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe,Ubwo muturanye amahoro. |
|
| 30 |
|
| Ntugatongane n'umuntu mupfuye ubusa,Niba nta cyo yagutwaye. |
|
| 31 |
|
| Ntukagirire umunyarugomo ishyari,Mu nzira ze ntugire n'imwe ukurikiza, |
|
| 32 |
|
| Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka,Ariko ibanga rye rimenywa n'abakiranutsi. |
|
| 33 |
|
| Umuvumo w'Uwiteka uhora mu rugo rw'umunyabyaha,Ariko ubuturo bw'umukiranutsi abuha umugisha. |
|
| 34 |
|
| Ni ukuri agaya abakobanyi,Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi. |
|
| 35 |
|
| Umunyabwenge azaragwa ubwiza,Ariko isoni zizaba igihembo cy'abapfu. |
|
|
|
|