|
| 1 |
|
| Bana, nimwumve inyigisho y’umubyeyi, mwihatire kumenya ubwenge icyo ari cyo. |
|
| 2 |
|
| Ni koko, inyigisho nabahaye ni ingirakamaro: ntimuzarenge ku byo nabatoje. |
|
| 3 |
|
| Nanjye, data namubereye umwana mwiza, naho mama yankundaga nk’umuhungu w’ikinege. |
|
| 4 |
|
| Nuko data akanyigisha, agira ati «Umutima wawe ujye wibuka amagambo yanjye, ukurikize amabwiriza yanjye, maze bizakuviremo kubaho. |
|
| 5 |
|
| Jya wunguka ubuhanga, wunguke ubwenge; ntukabyirengagize, ngo uce ukubiri n’amagambo yanjye. |
|
| 6 |
|
| Ntuzatatire ubuhanga, buzakuragira; uzabukunde, buzakurinda. |
|
| 7 |
|
| Ujye ushakashaka ubuhanga: ni byo ntangiriro yabwo. Ujye ushakashaka ubwenge wifashishije ibyo utunze byose! |
|
| 8 |
|
| Uzabupfumbate, buzagukuza; nubuhobera buzaguhesha icyubahiro. |
|
| 9 |
|
| Buzakwambika umutamirizo w’ineza ku mutwe, bukwambike ikamba ry’ikuzo.» |
|
| 10 |
|
| Mwana wanjye, tega amatwi, wakire amagambo yanjye, bizaguha kuramba umare imyaka myinshi. |
|
| 11 |
|
| Nakuyoboye mu nzira y’ubuhanga, ngutoza inzira y’ukuri. |
|
| 12 |
|
| Nta kizakubogamira mu rugendo rwawe, kandi niwiruka ntuzatsikira. |
|
| 13 |
|
| Uzatsimbarare ku burere bwawe, ntuzabute, ahubwo uzabukomeze, kuko ari bwo buzima bwawe! |
|
| 14 |
|
| Ntuzakurikire inzira y’abagome, cyangwa ngo uce mu nzira y’abagizi ba nabi. |
|
| 15 |
|
| Uzahirinde, ntuzahanyure! Uzabyihunze uboneze ahandi! |
|
| 16 |
|
| Kuko bo batajya basinzira, batabanje gukora ikibi, ntibagoheka batagize uwo bagusha. |
|
| 17 |
|
| Koko rero umugati barya ni umwibano, na divayi banywa bayikesha urugomo. |
|
| 18 |
|
| Inzira y’intungane yo, ni nk’umuseke ukebye ugatangaza kugeza ku manywa y’ihangu; |
|
| 19 |
|
| naho inzira y’abagome ni nk’umwijima, ntibaba bazi icyo bari butsikireho. |
|
| 20 |
|
| Mwana wanjye, witondere amagambo yanjye, utege amatwi ibyo nkubwiye! |
|
| 21 |
|
| Ntibizakujye kure y’amaso, uzabibike mu mutima wawe, |
|
| 22 |
|
| kuko ubizirikanye, bimubera ubugingo kandi bikamukomeza. |
|
| 23 |
|
| Cyane cyane uzahore urinze umutima wawe, kuko ari wo ubuzima bushingiyeho. |
|
| 24 |
|
| Uzamagane amagambo y’ubugome, ugendere kure imvugo isebanya. |
|
| 25 |
|
| Jya ureba imbere yawe, ugende uromboreje inzira imwe. |
|
| 26 |
|
| Shakira ibirenge byawe aho binyura, kandi inzira zawe zihore ziboneye. |
|
| 27 |
|
| Ntukayobagurike hirya no hino, ibirenge byawe ujye ubihungisha ikibi. |
|
|
|
|