|
| 1 |
|
| Kuvugwa neza biruta amavuta y’igiciro, kandi umunsi wo gupfa uruta uw’amavuko. |
|
| 2 |
|
| Aho kujya mu nzu y’ibirori wajya mu nzu y’abapfushije, kuko ari yo maherezo ngombwa ya buri muntu, kandi uriho wese akwiye kubizirikana. |
|
| 3 |
|
| Agahinda karuta ibitwenge, kuko ijisho ribabaye ritera umutima kwibaza. |
|
| 4 |
|
| Umutima w’umunyabuhanga uba mu nzu irimo agahinda, naho uw’umupfayongo ukaba mu nzu y’ibirori. |
|
| 5 |
|
| Kumva umunyabuhanga agucyaha, biruta gutega amatwi indirimbo y’umupfayongo; |
|
| 6 |
|
| kuko ibitwenge bye biba bimeze nk’amahwa aturagurikira mu nsi y’inkono itetse. Na byo ni ukugokera ubusa. |
|
| 7 |
|
| Koko rero, inyota y’ubutegetsi ihinyuza umunyabuhanga, naho umutima uhawe iby’ubusa ugakurizaho guhemuka. |
|
| 8 |
|
| Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo; kwihangana bikaruta kwirata. |
|
| 9 |
|
| Ntukihutire kurakara, kuko uburakari ari bwo buranga abapfayongo. |
|
| 10 |
|
| Ntukibaze ngo «Bishoboka bite ko kera nari merewe neza kuruta ubu?» kuko icyo kibazo kitaba gishingiye ku buhanga. |
|
| 11 |
|
| Ubuhanga ni bwiza nk’umurage, kandi bufitiye akamaro abatuye kuri iyi si. |
|
| 12 |
|
| Koko kandi, uwisunze ubuhanga angana uwisunze feza; kandi akamaro k’ubumenyi, ni uko ubuhanga bubeshaho nyirabwo. |
|
| 13 |
|
| Uzitegereze ibikorwa by’Imana: ni nde washobora kugorora icyo yahese? |
|
| 14 |
|
| Ku munsi w’umunezero ujye wishima, naho ku uw’amakuba utekereze uti «Imana yabiremye byombi, kugira ngo umuntu adahishura ikizaba nyuma y’urupfu rwe.» |
|
| 15 |
|
| Ibi byose nabibonye mu buzima bwanjye butagira shinge: hari intungane ikindukana n’ubutungane bwayo, nyamara ariko umugome akarambana n’ububisha bwe. |
|
| 16 |
|
| Ntukabe intungane ngo ukabye, kandi ntukifate nk’umunyabuhanga ngo urenze urugero: ese waba wiyangiza ushaka iki? |
|
| 17 |
|
| Ntugakabye ubugome cyangwa ngo usare: none se kuki warinda gupfa igihe kitaragera? |
|
| 18 |
|
| Ni byiza gufata ikintu ariko n’ikindi utakirekuye, kuko utinya Imana, abitunganya byombi. |
|
| 19 |
|
| Ubuhanga buha nyirabwo imbaraga ziruta iz’abatware cumi bari mu mugi. |
|
| 20 |
|
| Koko rero, ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere icumura. |
|
| 21 |
|
| Ubundi kandi, ntukite ku mabwire, hato utazumva ko umugaragu wawe akuvuma. |
|
| 22 |
|
| Ni koko, umutima wawe urabizi, nawe ubwawe kenshi wavumye abandi. |
|
| 23 |
|
| Ibyo byose narabigerageje, mbigiranye ubuhanga. Naravuze nti «Ndifuza kuba umunyabuhanga!» ariko nasanze bindenze. |
|
| 24 |
|
| Ibiriho biri kure, birahishe cyane; ni nde uzabihishura? |
|
| 25 |
|
| Mu mutima wanjye, jyewe nahagurukiye gushakashaka no gucengera ubuhanga n’ukuri kw’ibintu, nsanga ubugome ari ubucucu, naho ubusazi ari uguhangwaho. |
|
| 26 |
|
| Nasanze umugore atera agahinda kurusha urupfu, kuko ubwe ari umutego, umutima we ukaba urushundura, n’amaboko ye akaba ingoyi. Umuntu ushimisha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha abura uko amwiyaka. |
|
| 27 |
|
| Dore rero ibyo jyewe, Koheleti, nabonye, maze gusuzuma ibintu kimwe kimwe, ngira ngo menye ukuri kwabyo. |
|
| 28 |
|
| Ariko icyo umutima wanjye ushaka, nkaba ntarakibona ni iki: mu bagabo igihumbi, nabonyemo umwe uhamye, ariko mu bagore bose uko bangana, nabuzemo n’umwe. |
|
| 29 |
|
| Dore rero ibyo nashoboye kubona: Imana yaremye abantu ari abanyamurava, noneho bo bihangira inzira nyinshi zibayobya. |
|
|
|
|