Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Umukunzi wawe yagiye he,Yewe wa mugore we, w'indatwa mu bagore?Umukunzi wawe yerekeye he,Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni: |
| 2 |
| Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we,Mu turima tw'imibavu,Kuragira mu murima,No guca uburabyo bw'imyangange. |
| 3 |
| Ndi uw'umukunzi wanjye,Umukunzi wanjye na we ni uwanjye,Aragirira umukumbi we mu myangange. Umukwe: |
| 4 |
| Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa,Urarimba nk'i Yerusalemu,Uteye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera. |
| 5 |
| Unkureho amaso yawe,Kuko binzonga.Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene,Ziryamye mu ibanga ry'i Galeyadi. |
| 6 |
| Amenyo yawe yera nk'umukumbi w'intama zivuye kuhagirwa,Zose zigenda zikurikirwa n'impanga zazo,Ntihagira n'imwe ipfusha. |
| 7 |
| Mu misaya yawe hameze nk'igisate cy'ikomamanga,Hagati y'imishunzi yawe. |
| 8 |
| Hariho abamikazi mirongo itandatu,N'inshoreke mirongo inani,N'abakobwa batabarika. |
| 9 |
| Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa,Ni ikinege cya nyina,Ni umutoni w'uwamubyaye.Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe,Ndetse abamikazi n'inshoreke na bo baramusingiza. Abakobwa: |
| 10 |
| Uyu ni nde utungutse umeze nk'umuseke utambitse?Ni mwiza nk'ukwezi,Arabagirana nk'ikizubazuba,Ateye ubwoba nk'igitero cy'ingabo zigendana ibendera. Umugeni: |
| 11 |
| Naramanutse njya mu murima w'imijozi,Kureba imbuto zashibutse mu kibaya,Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo,N'imikomamanga ko irabije. |
| 12 |
| Ntarabimenya,Umutima wanjye wangejeje mu magare y'intambara,Y'ubwoko bwanjye bw'imfura. Abakobwa: |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/songofsolomon/006.mp3
8
6