×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Yesaya 12

1
Uwo munsi uzavuga uti «Ndagushimira Uhoraho, kuko wandakariye, ariko uburakari bwawe bwacogora, ukampoza.
2
Dore Imana, Umukiza wanjye, ndamwiringira kandi sinkigira ubwoba, kuko imbaraga zanjye n’indirimbo yanjye ari Uhoraho, wambereye agakiza.»
3
Muzavoma amazi ku masoko y’agakiza, mwishimye,
4
maze uwo munsi muvuge muti «Nimushimire Uhoraho, murate izina rye, nimwamamaze ibikorwa bye mu mahanga.
5
Nimuririmbe Uhoraho, kuko yakoze ibintu by’agatangaza, kandi mubyamamaze mu nsi hose.
6
Rangurura ijwi uvuze impundu, wowe utuye i Siyoni, kuko Nyirubutagatifu wa Israheli, utuye iwawe rwagati, ari Igihangange.»
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko