×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Yesaya 15

1
Iteka ryaciriwe igihugu cya Mowabu: Ari‐Mowabu yarazimanganye, itsembwa mu ijoro rimwe! Kiri‐Mowabu na yo yarimbutse nijoro, ishiraho!
2
Barazamutse bagiye ahirengeye, ku ngoro ya Diboni kuririrayo. Abamowabu bararirira ku musozi wa Nebo n’i Medeba, imitwe yabo barayikomboje, n’ubwanwa bwose barabwogosha.
3
Mu nzira baragenda bambaye ibigunira, bose baraborogera hejuru y’amazu no ku karubanda.
4
Ab’i Heshiboni n’i Eleyale barataka bikagera i Yahasi, ingabo za Mowabu ziravuza induru, umutima wabo washengutse.
5
Mowabu irambabaje: dore abantu bayo barahunga bagana i Sowari n’i Egalati‐Shelishiya. Bazamutse umusozi wa Luhiti barira, induru yabo ndende irumvikanira ku nzira igana i Horonayimu.
6
Amazi y’i Mimirimu yarakamye, ubwatsi bwaragwengeye, ntibukiharangwa.
7
None ubutunzi bari basigaranye, babwimuriye hakurya y’umugezi w’inturusu.
8
Induru ni yose, impande zose z’igihugu cya Mowabu, imiborogo irumvikanira i Egalayimu, ikagera no ku mariba y’i Elimu.
9
Amazi y’i Diboni yuzuyemo amaraso, kandi i Diboni hiyongereyeho n’ikindi cyago, intare igiye gutanyagura abarokotse ba Mowabu, abazaba basigaye mu gihugu.
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko