|
| 1 |
|
| Nimwoherereze intama umutware w’igihugu, muhereye i Sela mukanyura ku butayu, mwerekeza ku musozi w’umwari wa Siyoni. |
|
| 2 |
|
| Abakobwa b’i Mowabu barabuyera ku byambu bya Arunoni, boshye inyoni ziyagara, zirukanwe mu cyari cyazo. |
|
| 3 |
|
| Baravuga bati «Tugire inama kandi udufashe! Ku manywa y’ihangu, udutwikirize igicucu cyawe nk’ijoro, uhishire ibicibwa, kandi ntutererane inzererezi. |
|
| 4 |
|
| Wemere impunzi z’i Mowabu, zibone ubuhungiro iwawe, ubahishe ugambiriye kubarimbura. Nuko, igihe ugushikamirwa kuzaba kutakiriho, ukurimbura kukarangira burundu, n’utegekesha igituga akavanwa mu gihugu, |
|
| 5 |
|
| ni bwo intebe y’ubwami bwawe izakomera, kubera ubuntu watugiriye, maze mu ihema rya Dawudi hazaganze umucamanza, ushishikarira kurenganura abarengana, no guca imanza zitabera.» |
|
| 6 |
|
| Twumvise bavuga ukwikuza kurengutse kwa Mowabu, ubwibone bwayo, ubwikunde n’ubwikanyize, n’ubwirasi bwayo butagize icyo bumaze. |
|
| 7 |
|
| None dore Abamowabu bararirira igihugu cyabo, dore bose baraboroga, bashavuye kandi bacitse intege, kubera udutsima tw’imizabibu bazanaga ho ituro i Kiri‐Hareseti. |
|
| 8 |
|
| Koko, imirima y’i Heshiboni imaze kuraba, kimwe n’umuzabibu w’i Sibima, wengwagamo divayi yasindishaga abatware b’amahanga, wari urambuye kugera i Yezeri no ku butayu, ukagaba amashami yawo hakurya y’inyanja y’Umunyu. |
|
| 9 |
|
| Ni cyo gituma hamwe n’abantu b’i Yezeri, ndirira umuzabibu w’i Sibima; amarira yanjye akuhira Heshiboni na Eleyale, kuko igihe cy’umusaruro wanyu, mutazongera gutera indirimbo z’ibyishimo. |
|
| 10 |
|
| Mu mirima yanyu ntihakiboneka ibyishimo n’umunezero, amashyi n’impundu ntibikirangwa no mu mizabibu yanyu. Ntibazongera kwengera divayi mu mivure, indirimbo z’ibyishimo zirarangiye. |
|
| 11 |
|
| Ndahindaganwa nk’inanga, mbabajwe na Mowabu, n’umutima wanjye uraborogera Kiri‐Heresi. |
|
| 12 |
|
| Bazabona Abamowabu bakururuka, bagana ahirengeye, kugira ngo bajye mu ngoro gutakambira imana yabo: ariko nta cyo bazageraho. |
|
| 13 |
|
| Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera. |
|
| 14 |
|
| None Uhoraho aravuze ati «Mu myaka itatu, itarengaho n’umunsi n’umwe, ab’ingenzi b’i Mowabu kimwe na rubanda bazasigara ari mbarwa. N’abazarokoka kandi, bazaba ari bake cyane, nta cyo bakimaze.» |
|
|
|
|