|
| 1 |
|
| Uwo munsi, mu gihugu cyose cya Yuda, bazatera iyi ndirimbo, bagira bati «Dufite umurwa ukomeye; Uhoraho, kugira ngo aturengere, yawuzengurukijeho inkike icinyiye. |
|
| 2 |
|
| Nimwugurure amarembo! Ryinjire, ihanga ry’intungane kandi ry’indahemuka. |
|
| 3 |
|
| Umugambi wawe ntukuka: Uzabakomeza mu mahoro, kuko amizero yabo ari muri wowe. |
|
| 4 |
|
| Nimwizere Uhoraho iteka ryose, we rutare ruhoraho, |
|
| 5 |
|
| kuko yacogoje abari batuye mu bitwa, umurwa ukomeye arawurimbura, uratsiratsizwa, maze awuziringa mu mukungugu. |
|
| 6 |
|
| Abiyoroshya bazawuribata, n’abanyantegenke bawunyukanyuke.» |
|
| 7 |
|
| Inzira y’umuntu w’intungane iraboneye, nawe Uhoraho, urayimutunganyiriza. |
|
| 8 |
|
| Mu nzira udutegeka kunyuramo, Uhoraho turakwiringira, icyo twifuza, ni ukurata izina ryawe. |
|
| 9 |
|
| Ijoro ryose ndakuzirikana, nkagushakashaka n’umutima wanjye, kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi, abayituye bayamenyeraho ubutungane. |
|
| 10 |
|
| Ariko iyo bababariye umugome, ntamenya ubutabera icyo ari cyo. Akora nabi mu gihugu cy’ubutungane, ntabone ikuzo ry’Uhoraho. |
|
| 11 |
|
| Wabanguye ukuboko kwawe, Uhoraho, ntibakubona, nyamara bazabona ishyaka urwanirira umuryango wawe, bakorwe n’isoni, kandi batwikwe n’umuriro wagenewe abanzi bawe. |
|
| 12 |
|
| Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho; ukadusohoreza ibyo dukora byose. |
|
| 13 |
|
| Uhoraho, Mana yacu, abandi bategetsi bigeze kudutegeka, ariko ni izina ryawe ryonyine twiyambaza. |
|
| 14 |
|
| Ubwo abapfuye batazongera kubaho, ntibazashobora kweguka ukundi, warabateye urabarimbura, urabasibanganya ubutazagira urwibutso. |
|
| 15 |
|
| Watugize umuryango ukomeye, wowe Uhoraho, utugira ihanga rikomeye, ugaragaza utyo ikuzo ryawe, kandi wagura imipaka y’igihugu cyacu. |
|
| 16 |
|
| Mu mubabaro wacu twarakwirukiye, igihe uduhannye turagutakambira. |
|
| 17 |
|
| Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite, uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare. |
|
| 18 |
|
| Natwe twari dutwite, turi mu mibabaro y’iramukwa, ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga: nta bwo twazaniye isi agakiza, cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya. |
|
| 19 |
|
| Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka. Mwebwe abari mu mukungugu, nimukanguke, nimusabwe n’ibyishimo! Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi, bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi. |
|
| 20 |
|
| Muryango wanjye, genda winjire iwawe, kandi ufunge inzugi zombi. Ihishe akanya gato, uburakari bugiye guhita. |
|
| 21 |
|
| Dore Uhoraho asohotse iwe, kugira ngo ahane abatuye isi kubera ubugome bwabo. Isi igiye gutahurwaho amaraso yamennye, kandi ntizongera guhisha imirambo y’abapfuye. |
|
|
|
|