|
| 1 |
|
| Uwo munsi, Uhoraho azatabara, afite inkota nini, ityaye kandi ikomeye, atere icyo gikoko Leviyatani, ya nzoka yihotagura kandi yihuta, yice Ikiyoka cyo mu nyanja. |
|
| 2 |
|
| Uwo munsi, muzaririmba umuzabibu utagira uko usa: |
|
| 3 |
|
| Jye, Uhoraho ndawumenya, nkawuvomerera buri gihe. Ndawurinda amanywa n’ijoro, kugira ngo batawangiza. |
|
| 4 |
|
| Nta bwo njya ndakara, iyo nywubonyemo amahwa n’imifatangwe, ahubwo ndayatema nkayarunda hamwe, maze nkayatwika. |
|
| 5 |
|
| Ariko uzanyiringira, tuzabana mu mahoro, koko amahoro azaba yose hagati yacu. |
|
| 6 |
|
| Mu bihe bizaza, bene Yakobo bazashinga imizi bundi bushya, Israheli izapfundika yere ururabyo, imbuto zarwo zikwire ku isi. |
|
| 7 |
|
| Uhoraho se yaba yarabahannye, uko yahannye ababakubitaga? Yaba se yarabishe, uko yishe ababicaga? |
|
| 8 |
|
| Oya! Ahubwo yabaciriye urubanza, abamenesha mu gihugu, yabirukanye umunsi umwe, akoresheje umwuka we ukaze, n’inkubi y’umuyaga uturutse mu burasirazuba. |
|
| 9 |
|
| Ni na ko icyaha cya bene Yakobo kizahanagurwa, maze bagakira ingaruka z’igicumuro cyabo: Amabuye yose yari yubatse urutambiro bazayahindura ivu, boshye ishwagara yashongeshejwe; ibiti byeguriwe ibigirwamana n’ibishushanyo by’izuba, byoye kuzashingwa ukundi. |
|
| 10 |
|
| Umugi wari ukomeye uzasigarire aho, waratereranywe nk’ubutayu butagituwe. Inyana zizahahuka, zinaharare, kandi zirishe amashami y’ibihuru. |
|
| 11 |
|
| Ayo mashami namara kugwengera, abagore bazayavunagure, maze bayacane. Ni koko uyu muryango ntiwumva; ni yo mpamvu Uwawuremye atawugiriye impuhwe, Uwawuhanze ntawubabarire. |
|
| 12 |
|
| Uwo munsi, Uhoraho azahura imyaka ye, uhereye ku ruzi rwa Efurati kugeza ku mugezi wa Misiri. Nuko mwebwe Abayisraheli, muzasarurwe mutyo, umwe umwe. |
|
| 13 |
|
| Uwo munsi kandi, ihembe rirangira rizavuga, abatataniye mu gihugu cya Ashuru, hamwe n’abirukanywe mu gihugu cya Misiri, bose baze bapfukamire Uhoraho, ku musozi mutagatifu, i Yeruzalemu. |
|
|
|
|