×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Yesaya 31

1
Baragowe! Abamanuka bajya mu Misiri gutabaza! Barishingikiriza amafarasi, bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi, n’abanyamafarasi kuko ari abanyamaboko, ariko ntibite kuri Nyirubutagatifu wa Israheli, ntibashakashake Uhoraho.
2
Nyamara ariko na we azi gushishoza: ashobora guteza amakuba, kandi ntiyivuguruze. Ahagurukiye gutera agatsiko k’abagome, n’abagiranabi bahururijwe gutabara.
3
Umunyamisiri ni umuntu, ariko si Imana, amafarasi ye ni inyamaswa zigenda, si imbaraga z’Imana. Igihe Uhoraho azaba abanguye ukuboko kwe, utabaye azasitara, naho utabawe yiture hasi, nuko bombi bahinduke ivu.
4
Dore rero uko Uhoraho yambwiye: Igihe intare cyangwa icyana cyayo itontomera ku muhigo, n’ubwo haba abashumba benshi bayihururijwe, ntikangwa na busa n’urusaku rwabo, cyangwa ngo icogozwe n’induru yabo. Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ni ko azamanukira kuri Siyoni, umusozi we, kugira ngo aharwanire.
5
Nk’uko ibisiga birambura amababa yabyo, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabigenza atyo, bityo arengere Yeruzalemu; azayirengera kandi ayitabare; azayirinda kandi ayikize.
6
Bayisraheli, nimugarukire Uwo mwagomeye!
7
Uwo munsi, buri wese azajugunya ibigirwamana bye bya feza n’ibya zahabu, byakozwe n’ibiganza byanyu, bikabaviramo gucumura.
8
Ashuru izamarwa n’inkota itari nk’iy’umuntu, izarimburwa n’inkota y’Ubasumbye, ntizayihunga; maze abasore bayo bakoreshwe imirimo y’uburetwa.
9
Urutare rwayo ruzarimbuka, rushireho, abatware bayo bacike intege, batererane ibendera ryabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze, we ucanye ikome ry’umuriro i Siyoni, n’itanura i Yeruzalemu.
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko