×

Bibiliya Ntagatifu 2012

Yesaya 37

1
Umwami Hezekiya amaze kubyumva ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira, hanyuma ajya mu Ngoro y’Uhoraho.
2
Ubwo yohereza umutegeka w’ingoro Eliyakimu, umwanditsi Shebuna n’abakuru bo mu baherezabitambo, bose bari bambaye ibigunira, basanga umuhanuzi Izayi mwene Amosi,
3
baramubwira bati «Hezekiya yadutumye ngo uyu munsi ni umunsi w’umubabaro, w’igihano n’ugushinyagurirwa. Abana bageze igihe cyo kuvuka, ariko ba nyina ntibafite imbaraga zo kubabyara!
4
Uwazana ngo Uhoraho Imana yawe yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe n’umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana nzima. Icyazana ngo Uhoraho Imana yawe abahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!»
5
Abagaragu b’umwami Hezekiya basanga Izayi,
6
arababwira ati «Ubutumwa muza kugeza kuri shobuja ni uko Uhoraho avuze ati ’Ntuterwe ubwoba n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami w’Ashuru, n’ibitutsi bantutse.
7
Ngiye kumushyiramo undi mutima, yumve inkuru ituma asubira mu gihugu cye, maze nagerayo nzamwicishe inkota.’»
8
Umufasha w’ingando aratahuka, amenye ko umwami w’Abanyashuru yavuye i Lakishi, amusanga i Libuna aho yarwaniraga.
9
Koko rero, umwami w’Abanyashuru yari yumvise inkuru yerekeye Tiruhaka, umwami wa Kushi, ivuga ngo «Dore yakoranyije ingabo zo kukurwanya!» Umwami w’Abanyashuru yongera gutuma kuri Hezekiya, ngo bamubwire bati
10
«Imana yawe wizera cyane ntizagushuke ngo ikwizeze, ikubwira ko Yeruzalemu itazafatwa n’umwami w’Abanyashuru.
11
Wowe ubwawe, wiyumviye uko abami b’Abanyashuru bagenjeje ibihugu byose, barabirimbuye; none se ni wowe uzarokoka?
12
Ubwo abasokuruza banjye barimburaga imigi ya Gozani, Harani, Resefu, na bene Edeni bari i Telasari, hari ubwo imana zabo zabakijije?
13
Umwami w’i Hamati, uw’Arupadi, uw’i Layini, uw’i Sefaruwayimu, uw’i Hena n’uwa Hiwa ubu bari hehe?»
14
Hezekiya yakira ibaruwa ayishyikirijwe n’intumwa, arayisoma, hanyuma arazamuka ajya mu Ngoro y’Uhoraho. Aramburira iyo baruwa imbere y’Uhoraho,
15
maze asenga Uhoraho, agira ati
16
«Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli, wowe wicaye ku bakerubimu, ni wowe Mana wenyine y’abami bose bo ku isi, kuko ari wowe waremye ijuru n’isi.
17
Uhoraho, tega amatwi maze wumve; rambura amaso maze witegereze, wumve amagambo ya Senakeribu wohereje abaza gutuka Imana nzima.
18
Mu by’ukuri koko, Uhoraho, abami b’Abanyashuru barimbuye abanyamahanga n’ibihugu byabo,
19
batwika imana zabo kuko zitari Imana y’ukuri, ahubwo ari amashusho yabajwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye, bituma Abanyashuru babirimbura.
20
None rero, wowe Uhoraho, Mana yacu, tugobotore mu nzara za Senakeribu, kugira ngo abami bose bo ku isi bamenye ko wowe, Uhoraho, ari wowe Mana wenyine!»
21
Nuko Izayi mwene Amosi atuma kuri Hezekiya, agira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli aravuze ngo ’Kubera isengesho wangejejeho ku byerekeye Senakeribu, umwami w’Abanyashuru,
22
dore icyo Uhoraho amutangajeho: Umwari, umukobwa w’i Siyoni aragusuzuguye, aragusetse; Umukobwa w’i Yeruzalemu akuzungurije umutwe ari inyuma yawe.
23
Ni nde watutse ukamwandagaza? Ni nde wavugishije umurebana agasuzuguro? Ni Nyir’ubutagatifu wa Israheli!
24
Watutse Uhoraho ukoresheje abagaragu bawe, uvuga uti ’Mfashijwe n’amagare yanjye y’intambara atagira ingano, narazamutse ngera mu mpinga z’imisozi, mu mirenge itavogerwa yo hagati ya Libani, ntemayo amashami y’amasederi, n’imizonobari miremire cyane, ngera mu mpinga y’imisozi, no mu mashyamba ahatwikiriye.
25
Mu mahanga nahafukuye amariba, nywa amazi y’aho; nkamya inzuzi zose zo mu Misiri, nzikandagijemo ibirenge byanjye.
26
Rwose ntuzi ko uwo mugambi nari nywufite kuva kera kose, ko kuva kera na kare nari narawuteganyije, none nkaba ngiye kuwuzuza? Icyo wowe ushoboye, ni uguhindura amatongo iyo migi ikomeye.
27
Abaturage b’aho bafite intege nke, bakutse umutima, bashobewe; bameze nk’icyatsi cyo mu mirima, nk’akanyatsi ko mu busitani. Bameze nk’utwatsi tumera hejuru y’inzu, cyangwa se nk’ingano zirwaye zikiri nto.
28
Wowe ariko, waba wicaye, usohotse cyangwa winjiye, mba mbizi.
29
Ubwo rero wanyiteyeho hejuru, agasuzuguro kawe kakangeraho; amazuru yawe nzayafungisha icyuma, maze ngushyire umurunga mu kanwa, nzagutere gusubira iwawe, ngucishije mu nzira wanyuzemo uza.’»
30
(Nuko Izayi arongera abwira Hezekiya ati) «Naho wowe, dore ikizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibyasigaye mu bibuba, umwaka ukurikiyeho murye ibyimejeje ubwabyo, ariko mu wa gatatu muzabiba, musarure, kandi muzatera imizabibu, murye imbuto zayo.
31
Abasigaye batishwe bo mu nzu ya Yuda, bazarokoka nk’igiti gishora imizi mu butaka, kikera imbuto mu mashami yacyo,
32
kuko i Yeruzalemu hazaduka agasigisigi, no ku musozi wa Siyoni hahinguke abazaba bacitse ku icumu. Ibyo bizaba bikozwe n’urukundo rukomeye rw’Uhoraho, umugaba w’ingabo.»
33
Dore ibyo Uhoraho avugiye ku mwami w’Abanyashuru: Ntazinjira muri uyu murwa, ntazaharasa imyambi, ntazanategeka abitwaje ingabo kuwuhangara, n’imbere y’inkike zawo ntazaharunda igitaka.
34
Inzira yanyuze aza, ni yo izamusubizayo, ntazagera muri uyu murwa, uwo ni Uhoraho ubivuze.
35
Nzarinda uyu murwa nywukize, mbigiriye jye ubwanjye, n’umugaragu wanjye Dawudi.
36
Mu ijoro rikurikiyeho, Malayika w’Uhoraho araza yambukiranya ingando y’Abanyashuru, yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na batanu. Mu gitondo bose bari babaye imirambo!
37
Senakeribu, umwami w’Abanyashuru, arataha asubira mu murwa we i Ninivi, agumayo.
38
Umunsi umwe ari mu ngoro y’ikigirwamana cye Nisiroki asenga, abahungu be Adaramaleki na Saraseri baraza bamwicisha inkota, maze bahungira mu gihugu cya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amuzungura ku ngoma.
Kinyarwanda Bible 2012
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012
:
Bika Inyandiko