Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n'ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw'abantu.” |
| 2 |
| Uwo munsi ishami ry'Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza. |
| 3 |
| Maze uzasigara i Siyoni n'i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b'i Yerusalemu, azitwe uwera. |
| 4 |
| Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y'abakobwa b'i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n'umwuka wotsa. |
| 5 |
| Kandi hejuru y'ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n'umwotsi ku manywa n'umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y'ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo. |
| 6 |
| Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw'icyokere, ribe ubuhungiro n'ubwugamo bw'ishuheri n'imvura. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/isaiah/004.mp3
66
4