Ni nde wigeze kumva ibintu nk’ibyo? Ni nde wigeze kubona ibintu bisa bityo? Igihugu se cyabyarwa umunsi umwe gusa, cyangwa ihanga rikagira ritya rikavuka? Nyamara ni ko byagendekeye Siyoni, yabaye ikiramukwa, ihita ibyara abahungu.
Ese ye, yaba ari jye utuma umubyeyi ajya ku nda, ngahindukira nkamubuza kubyara? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Niba kandi ari jyewe utanga ibyara, nahindukira nkabangamira ikivutse? Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Dore Uhoraho aje mu muriro rwagati; amagare ye ni nk’inkubi y’umuyaga, kugira ngo uburakari bwe abumarire mu mujinya, n’imiburo ye isimburwe n’indimi z’umuriro.
Koko, nzashyira ikimenyetso rwagati muri yo, maze nzohereze mu mahanga abarokotse muri bo: i Tarishishi, i Puti n’i Ludi (mu bahanga b’umuheto), i Tubali, i Yabani no mu birwa bya kure bitigeze byumva bamvuga, bitanigeze bibona ikuzo ryanjye, bazamamaze ikuzo ryanjye mu mahanga.
Nuko bazagarure abavandimwe banyu bo mu mahanga yose, bahetswe ku mafarasi no mu magare; mu ngobyi, ku nyumbu no ku ntebe nziza, babageze ku musozi wanjye mutagatifu, i Yeruzalemu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Bazabampaho ituro, nk’uko Abayisraheli bazana ku nkoko zisukuye, ituro ryabo mu Ngoro y’Uhoraho.
Hazaza igihe ikinyamubiri cyose kizapfukama imbere yanjye, uhereye ku mboneko y’ukwezi, kugeza ku mboneko y’ukundi, kuva kuri sabato kugeza ku yindi, uwo ni Uhoraho ubivuze.