Nta wuzamanyura umugati ngo ahe uri mu cyunamo kugira ngo amukomeze mu kababaro k’uwe wapfuye; yaba yapfushije se cyangwa nyina, nta n’uzamutura inkongoro y’ikiyagano.
Numara kugeza kuri abo bantu aya magambo yose, maze bakakubaza bati ’Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduterereza icyago gikomeye gityo? Icyaha cyacu ni ikihe? Ni ikihe gicumuro twagiriye Uhoraho Imana yacu?’,
Ni yo mpamvu nzabakura muri iki gihugu, mbarohe mu kindi mutazi, ndetse n’abasokuruza banyu batigeze bamenya. Aho nyine, muzakorera izindi mana umunsi n’ijoro, kuko ntazongera kubababarira!’»
ahubwo bazajye bavuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo!» Ni byo koko, nzabagarura mu gihugu nari narahaye abasekuruza babo.
Nzohereza imbaga y’abarobyi — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze bazabarobe; nzohereze kandi imbaga y’abahigi, bazabahige ku misozi yose no ku tununga twose, bagere no mu masenga yo mu bitare.