«Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uko umuntu abona izi mbuto nziza z’umutini, ni na ko ndebana umutima ukeye abantu ba Yuda bajyanywe bunyago, nkaba narabirukanye aha hantu nkabajyana mu gihugu cy’Abakalideya.
Nyamara ariko, uko bagenza imbuto mbi z’umutini, imbuto mbi zigeze aho zidashobora kuribwa — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni ko nzagenzereza Sedekiya, umwami wa Yuda, abatware be bose n’abasigaye muri Yeruzalemu bose, abasigaye muri iki gihugu bose, hamwe n’abatuye mu gihugu cya Misiri bose.