Dore amagambo akubiye mu ibaruwa umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, akayoherereza abakuru b’umuryango bose mu bajyanywe bunyago, abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose Nebukadinetsari yari yaranyaze i Yeruzalemu, akabajyana i Babiloni.
Ibyo byabaye igihe umwami Yekoniya, umugabekazi n’ibyegera by’ibwami, abatware ba Yuda na Yeruzalemu, abacuzi n’abanyabukorikori bari bamaze kuva i Yeruzalemu.
Iyo baruwa yajyanywe na Eleyasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya, umwami wa Yuda yari yohereje i Babiloni, abatumye kuri Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni.
Ni koko, dore ibyo Uhoraho abwiye umwami wicaye ku ntebe ya Dawudi, n’abantu bose bagituye muri wa mugi, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe bunyago hamwe namwe:
Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Akabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Maseya, bihaye kubahanurira ibinyoma mu izina ryanjye: Nzabagabiza Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, abatsembere mu maso yanyu.
Abajyanywe bunyago bose bari i Babiloni bizabaviramo umuvumo, kuko bazavuga bati ’Uhoraho azakugenzereze uko yahannye Sedekiya na Akabu, batwitswe n’umwami w’i Babiloni!’
’Uhoraho ni we wagushyize mu mwanya w’umuherezabitambo Yehoyada, kugira ngo ugenzure umuntu wese uvuga amahomvu n’uwiha guhanura mu Ngoro, maze umushyire ku ngoyi.
nzamuhagurukira, we n’abamukomokaho. Nta n’umwe muri bo uzagira umwanya muri uyu muryango wanjye kugira ngo anezezwe n’ibyiza nzawukorera. Uwo ni Uhoraho ubivuze! None se si we watoje abantu kwivumbura kuri Uhoraho?’»