Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli n'i Tahapanesi, n'i Nofu no mu gihugu cy'i Patirosi riti
“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Mwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu n'imidugudu yose y'u Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo
Ni cyo cyatumye umujinya wanjye n'uburakari bwanjye bisukwa ku midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nk'uko biri n'uyu munsi.
Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, n'abandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati
Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo y'ibyokunywa, nk'uko twagenje twe na ba sogokuruza, n'abami bacu n'ibikomangoma byacu tukiri mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.
“Mbese imibavu mwoshereje mu midugudu y'u Buyuda no mu nzira z'i Yerusalemu, mwe na ba sogokuruza n'abami banyu, n'ibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugere ku mutima?
Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ry'Uwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije. Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nk'uko biri n'uyu munsi.”
Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cy'u Buyuda ari bake, nuko abasigaye b'i Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.
Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Dore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko y'abahiga ubugingo bwe, nk'uko nashyize Sedekiya umwami w'u Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami w'i Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.’ ”