“Abo nzavugana na bo no kubabera umuhamya ni ba nde kugira ngo bumve? Dore ugutwi kwabo ntikwakebwe ntibabasha kumva, ijambo ry'Uwiteka bararizinutswe ntibanezezwa na ryo.
Ni cyo gituma nuzuwemo n'uburakari bw'Uwiteka, naniwe no kwiyumanganya. Busuke ku bana bari mu nzira no mu iteraniro ry'abasore, kuko umugabo azafatanwa n'umugore we, kandi umusaza n'ugeze mu za bukuru na bo bazafatanwa.
Amazu yabo azigarurirwa n'abandi hamwe n'imirima yabo n'abagore babo, kuko ukuboko kwanjye nzakuramburira ku baturage bo mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga.
Kuko uhereye ku muto ukageza ku mukuru wo muri bo umuntu wese yitanze gushaka indamu mbi, uhereye ku muhanuzi ukageza ku mutambyi, umuntu wese akora iby'uburiganya.
Mbese nta soni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n'isoni haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira bazaba imirara.” Ni ko Uwiteka avuga.
Uwiteka avuga atya ati “Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati ‘Ntituzayinyuramo.’
Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Dore nzashyira ibisitaza imbere y'aba bantu, abana bazabisitaranaho na ba se, umuturanyi na mugenzi we bazapfana.”