Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| “Maze kandi uborogere ibikomangoma bya Isirayeli uvuge uti |
| 2 |
| ‘Nyoko yari iki? Yari intare y'ingore yiryamiraga mu ntare, ikonkereza ibibwana byayo mu migunzu y'intare. |
| 3 |
| Nuko irera icyana cyayo kimwe kiba umugunzu w'intare, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. |
| 4 |
| Amahanga na yo yumva ibyawo maze ugwa mu bushya bwabo, bawujyanisha inkonzo mu gihugu cya Egiputa. |
| 5 |
| Nuko iyo ntare ibonye ko iwutegereje ikawuheba, iherako yenda ikindi kibwana cyo mu bibwana byayo, ikigira umugunzu w'intare, |
| 6 |
| ukajya uzerera mu ntare ari umugunzu, maze umenya guhiga ndetse ukarya n'abantu. |
| 7 |
| Nuko umenya amanyumba yabo wubika imidugudu yabo, igihugu gihinduka amatongo n'inkenja yacyo irashira, bitewe no gutontoma kwawo. |
| 8 |
| Maze amahanga awugererezaho aturutse mu bihugu, awuramburiraho urushundura rwayo maze ugwa mu bushya bwayo. |
| 9 |
| Nuko bawubohera mu mbago, bawufashamo inkonzo bawushyira umwami w'i Babuloni, bawushyira mu bihome kugira ngo ijwi ryawo ritongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli. |
| 10 |
| “ ‘Nyoko yari ameze nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi, warumbutse ukagaba amashami ku bw'amazi menshi. |
| 11 |
| Kandi wariho inkoni zikomeye z'imiringiso y'abami, uburebure bwazo bwasumbaga amashami atsikanye, kandi zikagaragazwa n'uburebure bwazo n'amashami yazo menshi. |
| 12 |
| Ariko waranduranywe uburakari utsindwa hasi, maze umuyaga w'iburasirazuba wumisha amatunda yawo, inkoni zo kuri wo zikomeye zirahwanyuka maze ziruma, umuriro urazitwika. |
| 13 |
| Noneho wateye mu butayu, mu gihugu cy'umukakaro gifite inyota. |
| 14 |
| Kandi umuriro wavuye mu nkoni zo mu mashami yawo utwika amatunda yawo, bituma ari nta nkoni ikomeye y'umuringiso w'umwami imusigaraho.’ Ibyo ni umuborogo kandi bizaborogerwa.” |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/ezekiel/019.mp3
48
19