kugira ngo uramburire ukuboko kwawe ku matongo yongeye guturwamo, no ku bwoko bwateraniye hamwe buvuye mu mahanga, bukibonera amatungo n'ibintu kandi butuye mu isi hagati.’
Sheba na Dedani n'abagenza b'i Tarushishi n'imigunzu y'intare yaho yose bazakubaza bati ‘Mbese uzanywe no gusahura? Igitero cyawe se wagiteranirije kuza kunyaga no gusahura ifeza n'izahabu, no gushorera amatungo n'ubutunzi, no kunyaga iminyago ikomeye?’
Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mbese ni wowe uwo navugaga kera cyane, mvugiye mu bagaragu banjye b'abahanuzi ba Isirayeli, bahanuye mu myaka myinshi icyo gihe yuko ari wowe nzohereza kubatera?
gituma amafi yo mu nyanja n'ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba n'ibyikurura bikururuka hasi byose, n'abantu bose bari ku isi bihindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izubikwa, ahacuramye hatenguke kandi inkike zose ziridukire hasi.
Nzamusohorezaho amateka yanjye, muteze indwara ya mugiga no kuva amaraso, kandi we n'ingabo ze n'amahanga menshi ari kumwe na we nzabamanurira imvura y'inkundura, mbateze amahindu manini y'urubura rukomeye n'umuriro n'amazuku.