“ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
“ ‘Iri ni ryo turo muzatura: kimwe cya gatandatu cya efa y'ingano zikuwe mu ncuro ya homeru, muture na kimwe cya gatandatu cya efa ya sayiri mu ncuro ya homeru,
n'urugero rw'amavuta ya elayo rwategetswe yo mu ncuro y'intango y'amavuta ya elayo, kimwe cya cumi cy'intango yo mu ncuro ya koru, ari zo ntango cumi cyangwa homeru, kuko intango cumi ari homeru imwe,
n'umwana w'intama umwe wo mu mukumbi w'intama magana abiri, zo mu rwuri rw'imisubirane za Isirayeli, bibe ituro ry'ifu n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro kugira ngo bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Ariko umwami we azatanga ibitambo byoswa, n'amaturo y'ifu, n'amaturo y'ibyokunywa mu bihe by'ibirori no mu mboneko z'ukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, n'ituro ry'ifu, n'igitambo cyoswa, n'igitambo cy'uko ari amahoro, kugira ngo ahongerere inzu ya Isirayeli.
Umutambyi azende ku maraso y'igitambo gitambirirwa ibyaha, ayashyire ku nkomanizo z'urusengero, no ku mfuruka enye z'umuguno w'igicaniro, no ku bikingi by'irembo ry'urugo rw'imbere.
“ ‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n'itanu w'uko kwezi, ni ko azagenza mu gihe cy'ibirori by'iminsi irindwi, kandi ni ko azagenza n'igitambo gitambirwa ibyaha, n'igitambo cyoswa, n'ituro ry'ifu, n'amavuta ya elayo.