Dore amazina y’imiryango ya Israheli (n’imigabane yayo): uhereye mu majyaruguru, mu cyerekezo cy’i Hetiloni ugana i Hamati n’i Hasarenani, naho igihugu cya Damasi ukagisiga mu majyaruguru, ugakikira Hamati kuva ku rubibi rw’iburasirazuba ukageza ku urw’iburengerazuba: uwo ni umugabane wa Dani.
Abaherezabitambo ni bo bene uwo mugabane mutagatifu, ukazagira mu majyaruguru imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure, no mu burengerazuba ubugari bw’imikono ibihumbi cumi; iburasirazuba uzagira ubugari bw’imikono ibihumbi cumi, naho mu majyepfo imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’uburebure: Ingoro y’Uhoraho ikazaba rwagati muri uwo mugabane.
Uzaba uw’abaherezabitambo banyeguriwe, ari bo bene Sadoki bakomeye ku murimo wanjye, bakirinda kugwa mu buyobe bw’Abayisraheli, mbese nk’uko abalevi babyirinze.
Dore rero ingero z’umugi: ku ruhande rw’amajyaruguru, uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’amajyepfo ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu. Ku ruhande rw’iburasirazuba uzagira imikono ibihumbi bine na magana atanu, no ku urw’iburengerazuba ugire imikono ibihumbi bine na magana atanu.
Urwuri rw’umugi ruzagira imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyaruguru, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu majyepfo; rugire n’imikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burasirazuba, ku mikono magana abiri na mirongo itanu ugana mu burengerazuba.
Ahasigaye hirya no hino h’umugabane mutagatifu n’indeka y’umugi hazaba ah’umwami; aho ni ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburasirazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba, no ku mukika w’imikono ibihumbi makumyabiri na bitanu by’iburengerazuba, kugeza ku rugabano rw’iburengerazuba. Umwami rero azagira umugabane we iruhande rw’iyindi, maze muri yo rwagati hazabe umugabane weguriwe Imana n’ahagenewe Ingoro.
Naho kuva ku rugabano rwa Gadi, ku ruhande rw’amajyepfo, urubibi ruzahere i Tamari no ku mazi ya Meriba y’i Kadeshi, rukomeze umugezi wose kugera ku nyanja Nini.