Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri. |
| 2 |
| Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura; batura ibitambo za Behali, maze amashusho yazo bakayosereza imibavu. |
| 3 |
| Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko, nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho. |
| 4 |
| Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira. |
| 5 |
| Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri, ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru, kuko yanze kungarukira! |
| 6 |
| Inkota izibasira imigi yayo, isenye inzugi zayo, ibarimbure bazize imigambi yabo mibi. |
| 7 |
| Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo; barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose, nyamara ntihagire n’umwe wibakura! |
| 8 |
| Efurayimu, nabasha nte kugutererana, Israheli, nayigabiza nte? Nakugira se nka Adama, cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu? Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. |
| 9 |
| Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari. |
| 10 |
| Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare; natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi, baze baturuka mu burengerazuba. |
| 11 |
| Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri, bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma; maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/hosea/011.mp3
14
11