|
| 1 |
|
| “Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk'igisiga agwire urusengero rw'Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n'amategeko yanjye. |
|
| 2 |
|
| Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’ |
|
| 3 |
|
| Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga. |
|
| 4 |
|
| “Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n'izahabu yabo, bituma bacibwa. |
|
| 5 |
|
| Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza? |
|
| 6 |
|
| Kuko iyo nyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y'umukozi. Ni ukuri inyana y'i Samariya izavunagurika. |
|
| 7 |
|
| Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza. |
|
| 8 |
|
| Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk'ikibindi kigawa na bose, |
|
| 9 |
|
| kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk'imparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi. |
|
| 10 |
|
| Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw'umutwaro umwami w'ibikomangoma azabakorera. |
|
| 11 |
|
| “Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha. |
|
| 12 |
|
| Naho namwandikira iby'amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk'ikintu cy'inzaduka. |
|
| 13 |
|
| Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa. |
|
| 14 |
|
| “Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n'ibihome byayo.” |
|
|
|
|