Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| “Hanyuma y'ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n'abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n'abasore banyu bazerekwa. |
| 2 |
| Ndetse n'abagaragu banjye n'abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi. |
| 3 |
| “Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n'umuriro n'umwotsi ucumba. |
| 4 |
| Izuba rizahinduka umwijima, n'ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w'Uwiteka uteye ubwoba utaraza. |
| 5 |
| Kandi umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa, kuko i Siyoni n'i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk'uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/joel/003.mp3
3
3