|
| 1 |
|
| Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry'ibonaniro ati |
|
| 2 |
|
| “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi. |
|
| 3 |
|
| “Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, kugira ngo yemerwe ari imbere y'Uwiteka. |
|
| 4 |
|
| Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw'icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano. |
|
| 5 |
|
| Abīkīre icyo kimasa imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamurike amaraso yacyo, bayamishe impande zose z'igicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. |
|
| 6 |
|
| Abage icyo gitambo cyo koswa, agicoce. |
|
| 7 |
|
| Bene Aroni umutambyi bashyire umuriro kuri icyo gicaniro bawugerekeho inkwi, |
|
| 8 |
|
| bene Aroni abatambyi bashyire igihanga n'urugimbu n'ibice bindi ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo, |
|
| 9 |
|
| ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abyosereze byose ku gicaniro, bibe igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
|
| 10 |
|
| “Kandi natamba igitambo cyo koswa cyo mu mukumbi, intama cyangwa ihene, atambe isekurume idafite inenge. |
|
| 11 |
|
| Ayibīkīrire mu ruhande rw'ikasikazi rw'igicaniro imbere y'Uwiteka, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yayo impande zose z'igicaniro. |
|
| 12 |
|
| Ayicocemo ibice, birimo igihanga n'urugimbu, umutambyi abishyire ku nkwi ziri ku muriro wo ku gicaniro, igice cyose mu bwoserezo bwacyo. |
|
| 13 |
|
| Ariko amara n'ibinyita abyoze, maze umutambyi abitambe, byose abyosereze ku gicaniro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije gikongorwa n'umuriro, cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
|
| 14 |
|
| “Kandi natambira Uwiteka igitambo cyo koswa kitagabanije cy'inyoni, atambe intungura cyangwa ibyana by'inuma. |
|
| 15 |
|
| Umutambyi akizane ku gicaniro, anosheshe agahanga urwara akosereze ku gicaniro, amaraso yacyo agikandwemo avire ku rubavu rw'igicaniro, |
|
| 16 |
|
| agikureho agatorero n'amoya yacyo, abijugunye iruhande rw'iburasirazuba rw'igicaniro, aho ivu riyorerwa. |
|
| 17 |
|
| Agitanyurane n'amababa, ariko ye kuyarekanya, umutambyi acyosereze ku gicaniro ku nkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo cyoswa kitagabanije, igitambo gikongorwa n'umuriro cy'umubabwe uhumurira Uwiteka neza. |
|
|
|
|