Nabonye Umwami ahagaze iruhande rw'igicaniro ati “Kubita inkingi yo mu ruhamo rw'umuryango kugira ngo inkomanizo zinyeganyege, ubimenagurire ku mitwe yabo bose, kandi usigaye wo muri bo nzamwicisha inkota. Nta n'umwe muri bo uzabona uko ahunga, ndetse nta n'umwe muri bo uzarokoka.
“Mbese ntimumereye nk'Abanyetiyopiya, mwa Bisirayeli mwe? Ni ko Uwiteka abaza. Mbese si jye wazamuye Isirayeli nkamukura muri Egiputa, n'Abafilisitiya nkabakura i Kafutori, n'Abasiriya nkabavana i Kiri?
Dore Uwiteka Imana ihoza amaso yayo ku bwami bufite ibyaha iravuga iti ‘Nzabatsemba ku isi, keretse inzu ya Yakobo ni yo ntazarimbura rwose.’ Ni ko Uwiteka avuga.