|
| 1 |
|
| Noneho nimwumve icyo Uwiteka avuga ati “Haguruka uburanire imbere y'imisozi, udusozi twumve ijwi ryawe. |
|
| 2 |
|
| “Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z'isi zitajegajega, nimwumve kuburana k'Uwiteka, kuko Uwiteka afitanye urubanza n'ubwoko bwe kandi azaburana na Isirayeli. |
|
| 3 |
|
| “Yewe bwoko bwanjye nakugize nte? Icyo nakuruhijeho ni iki? Ukimpamye. |
|
| 4 |
|
| Nakuzamuye nkuvana mu gihugu cya Egiputa, ndakurokora ngukura mu nzu y'uburetwa, nohereza Mose na Aroni na Miriyamu imbere yawe. |
|
| 5 |
|
| Yemwe mwa bwoko bwanjye, noneho mwibuke icyo Balaki umwami w'i Mowabu yagambiriye, n'icyo Balāmu mwene Bewori yamushubije. Mwibuke uhereye i Shitimu ukageza i Gilugali, kugira ngo mumenye ibyo gukiranuka Uwiteka yakoze.” |
|
| 6 |
|
| Mbese nditwara ku Uwiteka, ngapfukamira Imana isumba byose nyituye iki? Nayitwaraho njyanye ibitambo byoswa n'inyana zimaze umwaka? |
|
| 7 |
|
| Aho Uwiteka yakwemera amapfizi y'intama ibihumbi, cyangwa imigezi y'amavuta ya elayo inzovu? Ese natanga imfura yanjye ku gicumuro cyanjye, imbuto y'umubiri wanjye nkayihonga ku cyaha cy'ubugingo bwanjye? |
|
| 8 |
|
| Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n'Imana yawe wicisha bugufi. |
|
| 9 |
|
| Ijwi ry'Uwiteka rirangurura ribwira umurwa, kandi umunyabwenge azubaha izina ryawe riti “Nimwumvire inkoni ihana n'uwayitegetse. |
|
| 10 |
|
| Mbese ubutunzi budatunganye buracyari mu nzu y'inkozi z'ibibi cyangwa ingero zitubya, abantu banga? |
|
| 11 |
|
| Abafite iminzani ibeshya n'uruhago rurimo ibipimisho bihenda, mbese bantunganira? |
|
| 12 |
|
| Kuko abakire baho buzuye urugomo kandi abaturage baho bavuga ibinyoma, n'ururimi rwabo rwo mu kanwa kabo rukariganya. |
|
| 13 |
|
| Ni cyo gituma nanjye naguteje igikomere kibabaje, nkugira umusaka nguhoye ibyaha byawe. |
|
| 14 |
|
| Uzarya we guhaga n'iwawe hazabamo ubusa, uzabijyana ariko ntuzabisohoza amahoro, kandi icyo uzahakura nzagitsembesha inkota. |
|
| 15 |
|
| Uzabiba ariko ntuzasarura, uzenga imbuto z'imyelayo ariko ntuzisīga amavuta yazo, uzenga imizabibu ariko ntuzanywa vino. |
|
| 16 |
|
| Kuko amategeko ya Omuri n'ibyakozwe n'umuryango wa Ahabu byose bikomezwa, namwe mugakurikiza imigenzo yabo, bigatuma nkugira umusaka n'abaturage baho bakabimyoza, kandi muzagerekwaho n'igitutsi batuka ubwoko bwanjye.” |
|
|
|
|