|
| 1 |
|
| Ibyahanuwe kuri Ninivi. Ngiki igitabo cy’ibyahishuriwe Nahumu w’i Elikoshi. |
|
| 2 |
|
| Uhoraho ni Imana ifuha kandi ikihorera, Uhoraho arihorera, uburakari bwe bugatera ubwoba, Uhoraho yihorera ku bamurwanya, abanzi be akabagirira inzika. |
|
| 3 |
|
| Uhoraho atinda kurakara, n’ubwo afite imbaraga nyinshi; ariko amaherezo akazahana umugira nabi. Agenda mu muyaga no mu muhengeri, ibicu bikaba umukungugu utumurwa n’ibirenge bye. |
|
| 4 |
|
| Acyaha inyanja akayumutsa, agakamya n’inzuzi zose. I Bashani n’i Karumeli harumagatanye, ibimera byo muri Libani birarabiranye. |
|
| 5 |
|
| Imisozi irahinda umushyitsi imbere ye, utununga tugashonga, isi irahindagana imbere y’uruhanga rwe, kimwe n’abayituye bose. |
|
| 6 |
|
| Ni nde wahangana n’ubukana bwe, akihanganira uburakari bwe bugurumana? Umujinya we urisukiranya nk’inkongi y’umuriro, ibitare bikiyasa imbere ye. |
|
| 7 |
|
| Uhoraho ni mwiza, akaba n’ubuhungiro ku munsi w’amage, akagirira neza abamwiringira bose, |
|
| 8 |
|
| ndetse n’iyo haza umuvumba ukabije. Azatsemba abamugomera, abanzi be abarohe mu mwijima. |
|
| 9 |
|
| Mbese Uhoraho, muramuhimbira migambi nyabaki? Ni we utsemba; umubabaro ntugaruke ukundi. |
|
| 10 |
|
| Koko bameze nk’amahwa asobekeranye, bityo bazakongoka bashire nk’ibyatsi byumye. |
|
| 11 |
|
| Iwawe habonetse umuntu ugambanira Uhoraho, akagira imigambi y’ubugiranabi. |
|
| 12 |
|
| Uhoraho avuze atya: N’ubwo abanzi banyu ari benshi bakagira n’imbaraga, bazatsembwa maze bashireho. Naragusuzuguje, ariko sinzongera kugusuzuguza ukundi. |
|
| 13 |
|
| Kuva ubu ngiye kujanjagura umutwaro wari ugushikamiye, nkubohore n’ingoyi zari zikuboshye. |
|
| 14 |
|
| Uhoraho akuvuzeho ibi ngibi: Ntuzongera kugira urubyaro ruzitirirwa izina ryawe; ibigirwamana byawe by’ibibazanyo cyangwa by’ibicurano, ngiye kubivana mu ngoro yabyo; ngucukurire imva kuko nta cyo umaze. |
|
|
|
|