bari baje no kuvugana n'abatambyi bo mu nzu y'Uwiteka Nyiringabo n'abahanuzi bati “Mbese nkomeze njye ndira mu kwezi kwa gatanu, nitandukanye nk'uko nabigenzaga muri iyo myaka yose uko ingana?”
“Bwira abantu bo mu gihugu bose n'abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyiriza ubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n'ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzaga ubusa?
Mbese ibyo si byo Uwiteka yavugiye mu bahanuzi ba kera, ubwo i Yerusalemu hari hagituwe hakiri amahoro, n'imidugudu yaho ihakikije n'iy'ikusi n'iyo mu bibaya ubwo yari ikirimo abantu?’ ”