Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| “Dore hazaba umunsi utwika nk'itanura ry'umuriro, abibone bose n'inkozi z'ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami. |
| 2 |
| Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk'inyana zo mu kiraro. |
| 3 |
| Kandi muzaribatira abanyabyaha hasi, bazaba ivu munsi y'ibirenge byanyu ku munsi nzabikoreraho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. |
| 4 |
| “Nimwibuke amategeko y'umugaragu wanjye Mose, ayo namutegekeye i Horebu yari ay'Abisirayeli bose, yari amategeko n'amateka. |
| 5 |
| “Dore nzaboherereza umuhanuzi Eliya, umunsi w'Uwiteka ukomeye kandi uteye ubwoba utaragera. |
| 6 |
| Uwo ni we uzasanganya imitima y'abana n'iya ba se, kugira ngo ntazaza kurimbuza isi umuvumo.” |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/malachi/004.mp3
4
4