Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Umunyakanāni umwami wa Arada waturaga i Negebu, yumva ko Abisirayeli baje baciye mu nzira ica muri Atarimu, arabarwanya abafatamo mpiri. |
| 2 |
| Abisirayeli bahiga Uwiteka umuhigo bati “Nutugabiza iri shyanga, tuzasenya rwose imidugudu yabo tuyirimbure.” |
| 3 |
| Uwiteka yumvira Abisirayeli abagabiza abo Banyakanāni, barabarimbura rwose, n'imidugudu yabo barayisenya: aho hantu bahita Horuma. |
| 4 |
| Bahaguruka ku musozi wa Hori baca mu nzira ijya ku Nyanja Itukura, ngo bakikire igihugu cya Edomu. Imitima y'abantu icogozwa cyane n'urwo rugendo. |
| 5 |
| Abantu bavuga Imana na Mose nabi bati “Mwadukuriye iki muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu? Ko ari nta mitsima tuhaboneye, akaba ari nta mazi, kandi tubihiwe n'iyi mitsima mibi.” |
| 6 |
| Uwiteka yohereza mu bantu inzoka z'ubusagwe butwika zirabarya, abantu benshi bo mu Bisirayeli barapfa. |
| 7 |
| Abantu basanga Mose baramubwira bati “Twakoze icyaha, kuko twavuze Uwiteka nawe nabi. Saba Uwiteka adukuremo izi nzoka.” Mose arabasabira. |
| 8 |
| Uwiteka abwira Mose ati “Cura inzoka isa n'izo, uyimanike ku giti cy'ibendera, maze uwariwe n'inzoka wese nayireba, arakira.” |
| 9 |
| Mose acura inzoka mu miringa, ayimanika ku giti cy'ibendera, uwo inzoka yariye yareba iyo nzoka y'umuringa, agakira. |
| 10 |
| Abisirayeli barahaguruka, babamba amahema muri Oboti. |
| 11 |
| Bahaguruka muri Oboti, babamba amahema Iyabarimu, iri mu butayu bw'iruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu. |
| 12 |
| Barahahaguruka, babamba amahema mu gikombe cy'i Zeredi. |
| 13 |
| Barahahaguruka, babamba amahema hakurya y'umugezi wa Arunoni, uri mu butayu ugaturuka mu gihugu cy'Abamori, kuko Arunoni ari urugabano rw'i Mowabu, rugabanya Mowabu n'Abamori. |
| 14 |
| Ni cyo cyatumye byandikwa mu gitabo cy'Intambara z'Uwiteka ngo“Vahebu y'i Sufu,N'utugezi twa Arunoni, |
| 15 |
| N'umukoke w'utugeziUgenda werekeje ku mazu ya Ari,Ugahererana n'urugabano rw'i Mowabu.” |
| 16 |
| Barahahaguruka bajya i Bēri. Iryo ni ryo riba Uwiteka yabwiye Mose ati “Teranya abantu mbahe amazi.” |
| 17 |
| Maze Abisirayeli baririmba iyi ndirimbo bati“Dudubiza Riba, nimuriririmbe. |
| 18 |
| Iri ni iriba ryafukuwe n'abatware,Iry'imfura z'abantu bafukurishije inkoni y'icyubahiroN'ingegene zabo.”Bahaguruka muri ubwo butayu bajya i Matana, |
| 19 |
| barahahaguruka bajya i Nahaliyeli, barahahaguruka bajya i Bamoti. |
| 20 |
| Barahahaguruka bajya mu gikombe kiri mu gihugu cy'i Mowabu, bajya mu mpinga ya Pisiga, harengeye ubutayu. |
| 21 |
| Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori bati |
| 22 |
| “Reka tunyure mu gihugu cyawe, ntituzatambikira mu mirima cyangwa mu nzabibu, ntituzanywa amazi yo mu mariba. Tuzaca mu nzira y'umwami tugeze aho tuzarangiriza igihugu cyawe.” |
| 23 |
| Sihoni ntiyakundira Abisirayeli ko baca mu gihugu cye, ahubwo ahuruza ingabo ze zose, ajya mu butayu gusanganira Abisirayeli agera i Yahasi, arwanirayo n'Abisirayeli. |
| 24 |
| Abisirayeli bamutsindisha inkota bahindūra igihugu cye, bahera kuri Arunoni bageza kuri Yaboki ku rugabano rw'Abamoni, kuko urugabano rw'Abamoni rwari rufite ingerero zikomeye. |
| 25 |
| Abisirayeli batsinda iyo midugudu yose, batura mu midugudu y'Abamori yose, i Heshiboni no mu midugudu ihereranye na ho yose. |
| 26 |
| Kuko i Heshiboni rwari ururembo rwa Sihoni umwami w'Abamori, warwanije umwami w'i Mowabu watanze, akamunyaga igihugu cye cyose kigera kuri Arunoni. |
| 27 |
| Ni cyo gituma abahimbyi b'indirimbo bavuga bati“Nimuze i Heshiboni,Ururembo rwa Sihoni rwubakwe rukomezwe |
| 28 |
| Kuko umuriro waturutse i Heshiboni,Ikirimi cyavuye mu rurembo rwa Sihoni,Kigatwika Ari y'i Mowabu,N'abatware b'amasengero yo ku mpinga z'imisozi yo kuri Arunoni. |
| 29 |
| Ubonye ishyano, Mowabu!Urapfuye, wa bwoko bwa Kemoshi we.Yahaye abahungu babo guhunga,Abakobwa babo yabahaye kujyanwa ari abanyaganoNa Sihoni umwami w'Abamori. |
| 30 |
| Twarabarashe, i Heshiboni harimbukana n'igihugu cyaho kigeza i Diboni,Turimbura igihugu tugeza i Nofaki,Inkongi igera i Medeba.” |
| 31 |
| Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy'Abamori. |
| 32 |
| Mose atuma abatasi gutata Yazeri batsinda imidugudu yaho, birukana Abamori bari bariyo. |
| 33 |
| Barahindukira, barazamuka baca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w'i Bashani abasanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo abarwanirizeyo. |
| 34 |
| Uwiteka abwira Mose ati “Ntumutinye, kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye. Nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.” |
| 35 |
| Bamurimburana n'abahungu be n'abantu be bose, ntihasigara n'uwa kirazira, bahindūra igihugu cye. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/numbers/021.mp3
36
21