Muturane na byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y'intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko z'ukwezi no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa n'ibyo byose nk'uko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo by'umubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.
Muturane na byo amaturo yo kuri byo y'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo. Muturane na cya kimasa ibice bya cumi bitatu bya efa, muturane na ya sekurume y'intama ibice bya cumi bibiri bya efa.
Kandi mujye mutamba isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku gitambo gitambirwa ibyaha cyo kubahongerera, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y'ifu aturanwa na byo, no ku maturo y'ibyokunywa aturanwa n'ibyo byose.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu aturanwa na byo no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
Kandi mutambe isekurume y'ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y'ifu no ku y'ibyokunywa aturanwa na byo.
“ ‘Ibyo abe ari byo mutambira Uwiteka mu minsi mikuru yanyu. Byongerwe ku bitambo byanyu byoswa no ku maturo yanyu y'ifu no ku y'ibyokunywa, no ku bitambo byanyu by'uko muri amahoro, mutambishwa no guhigura imihigo cyangwa mutambishwa n'imitima ikunze.’ ”