|
| 1 |
|
| Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu ni ko kwegera Yezu, bati |
|
| 2 |
|
| «Ni iki gituma abigishwa bawe bica umuco w’abakurambere? Dore ntibakaraba iyo bagiye gufungura!» |
|
| 3 |
|
| Arabasubiza ati «Mwebwe se, ni iki gituma mwica itegeko ry’Imana, mubikurije ku muco wanyu? |
|
| 4 |
|
| Dore Imana yaravuze iti ’Jya wubaha so na nyoko’, kandi iti ’Uzatuka se cyangwa nyina, azicwe.’ |
|
| 5 |
|
| Mwebweho ariko muravuga ngo: Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina, ati ’Ibintu najyaga kuzagufashisha, nabituye Imana’, |
|
| 6 |
|
| ntaba agitegetswe gufasha se na nyina. Bityo mukaba mukuyeho ijambo ry’Imana mukurikije umuco wanyu! |
|
| 7 |
|
| Mwa ndyarya mwe! Izayi yabahanuyeho neza, igihe avuze ati |
|
| 8 |
|
| ’Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa, naho imitima yabo indi kure. |
|
| 9 |
|
| Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’» |
|
| 10 |
|
| Nuko Yezu ahamagara rubanda, ni ko kubabwira ati «Nimutege amatwi maze mwumve! |
|
| 11 |
|
| Si igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa, ni cyo gihumanya umuntu.» |
|
| 12 |
|
| Nuko abigishwa be baramwegera baramubwira bati «Aho uzi ko Abafarizayi bumvise ayo magambo, bikabarakaza?» |
|
| 13 |
|
| Yezu ati «Agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru, kazarandurwa. |
|
| 14 |
|
| Nimubihorere: ni impumyi zirandata izindi impumyi! Kandi iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.» |
|
| 15 |
|
| Petero araterura ati «Dusobanurire uwo mugani.» |
|
| 16 |
|
| Yezu ati «Namwe ntimuramenya ubwenge? |
|
| 17 |
|
| Ntimwumva se ko igishyirwa mu kanwa cyose, kijya mu nda, hanyuma kikajya mu musarane, |
|
| 18 |
|
| naho ibiva mu kanwa bituruka mu mutima akaba ari byo bihumanya umuntu? |
|
| 19 |
|
| Koko rero, mu mutima ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi, ubujura, ububeshyi n’ubutukanyi. |
|
| 20 |
|
| Ngibyo ibyanduza umuntu; naho kurya udakarabye si byo bihumanya umuntu.» |
|
| 21 |
|
| Hanyuma Yezu ava aho, yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. |
|
| 22 |
|
| Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira, Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!» |
|
| 23 |
|
| Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati «Mwirukane, kuko adusakuza inyuma.» |
|
| 24 |
|
| Ariko we arabasubiza, ati «Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.» |
|
| 25 |
|
| Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira, avuga ati «Nyagasani, ntabara!» |
|
| 26 |
|
| Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.» |
|
| 27 |
|
| Umugore na we ati «Ni koko, Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.» |
|
| 28 |
|
| Nuko Yezu aramusubiza ati «Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!» Ako kanya umukobwa we arakira. |
|
| 29 |
|
| Nuko Yezu ava aho, afata ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Azamuka umusozi, nuko aricara. |
|
| 30 |
|
| Abantu benshi baramusanga, bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. |
|
| 31 |
|
| Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli. |
|
| 32 |
|
| Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo barya. Kubohereza bashonje simbishaka; hato batagwa mu nzira.» |
|
| 33 |
|
| Abigishwa baramubwira bati «Turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana batya?» |
|
| 34 |
|
| Yezu arabaza ati «Mufite imigati ingahe?» Baramusubiza bati «Irindwi, n’udufi dukeya.» |
|
| 35 |
|
| Nuko ategeka rubanda kwicara hasi. |
|
| 36 |
|
| Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be, bayiha rubanda. |
|
| 37 |
|
| Bose bararya barahaga. Nyuma bakoranya ibisate bisigaye, byuzura inkangara ndwi! |
|
| 38 |
|
| Nyamara abariye bari ibihumbi bine, batabariyemo abagore n’abana. |
|
| 39 |
|
| Yezu amaze gusezerera rubanda, ajya mu bwato, berekeza mu karere ka Magadani. |
|
|
|
|