|
| 1 |
|
| “ ‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru. |
|
| 2 |
|
| “ ‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk'uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n'abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. |
|
| 3 |
|
| Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw'ibumoso kwe kumenya icyo ukw'iburyo gukora, |
|
| 4 |
|
| ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. |
|
| 5 |
|
| “ ‘Nimusenga ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. |
|
| 6 |
|
| Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. |
|
| 7 |
|
| “ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. |
|
| 8 |
|
| Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba. |
|
| 9 |
|
| Nuko musenge mutya muti“ ‘Data wa twese uri mu ijuru,Izina ryawe ryubahwe, |
|
| 10 |
|
| Ubwami bwawe buze,Ibyo ushaka bibeho mu isi,Nk'uko biba mu ijuru. |
|
| 11 |
|
| Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi, |
|
| 12 |
|
| Uduharire imyenda yacu,Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, |
|
| 13 |
|
| Ntuduhāne mu bitwoshya,Ahubwo udukize Umubi,Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe,None n'iteka ryose. Amen. ’ |
|
| 14 |
|
| “Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, |
|
| 15 |
|
| ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu. |
|
| 16 |
|
| “Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk'indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. |
|
| 17 |
|
| Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso, |
|
| 18 |
|
| kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera. |
|
| 19 |
|
| “Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba. |
|
| 20 |
|
| Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe, |
|
| 21 |
|
| kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n'umutima wawe uzaba. |
|
| 22 |
|
| “Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo, |
|
| 23 |
|
| ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi! |
|
| 24 |
|
| “Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi. |
|
| 25 |
|
| “Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro? |
|
| 26 |
|
| Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane? |
|
| 27 |
|
| Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe? |
|
| 28 |
|
| “None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda, |
|
| 29 |
|
| kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk'akarabyo kamwe ko muri ubu. |
|
| 30 |
|
| Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? |
|
| 31 |
|
| “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’ |
|
| 32 |
|
| Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose. |
|
| 33 |
|
| Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa. |
|
| 34 |
|
| Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo. |
|
|
|
|