|
| 1 |
|
| Bageze bugufi bw'i Yerusalemu bajya i Betifage n'i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be |
|
| 2 |
|
| arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane. |
|
| 3 |
|
| Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.” |
|
| 4 |
|
| Baragenda basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura. |
|
| 5 |
|
| Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy'indogobe?” |
|
| 6 |
|
| Nabo babasubiza nk'uko Yesu yababwiye, barabemerera. |
|
| 7 |
|
| Bashorera icyana cy'indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho. |
|
| 8 |
|
| Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti na yo bayasasa mu nzira. |
|
| 9 |
|
| Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry'Uwiteka, |
|
| 10 |
|
| hahirwe n'ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!” |
|
| 11 |
|
| Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n'abo cumi na babiri. |
|
| 12 |
|
| Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza. |
|
| 13 |
|
| Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw'imitini. |
|
| 14 |
|
| Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva. |
|
| 15 |
|
| Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma, |
|
| 16 |
|
| ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero. |
|
| 17 |
|
| Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.” |
|
| 18 |
|
| Abatambyi bakuru n'abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe. |
|
| 19 |
|
| Bugorobye asohoka mu murwa. |
|
| 20 |
|
| Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi. |
|
| 21 |
|
| Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.” |
|
| 22 |
|
| Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana. |
|
| 23 |
|
| Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona. |
|
| 24 |
|
| Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona. |
|
| 25 |
|
| Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [ |
|
| 26 |
|
| Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’ ” |
|
| 27 |
|
| Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru baza aho ari |
|
| 28 |
|
| baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?” |
|
| 29 |
|
| Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora. |
|
| 30 |
|
| Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.” |
|
| 31 |
|
| Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ |
|
| 32 |
|
| Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri. |
|
| 33 |
|
| Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.”Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.” |
|
|
|
|