|
| 1 |
|
| Bafata hakurya y'inyanja mu gihugu cy'Abagadareni. |
|
| 2 |
|
| Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira. |
|
| 3 |
|
| Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n'aho waba umunyururu, |
|
| 4 |
|
| kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y'amaguru n'iminyururu y'amaboko, maze ingoyi akayicagagura n'iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha. |
|
| 5 |
|
| Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye. |
|
| 6 |
|
| Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira, |
|
| 7 |
|
| ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w'Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n'agashinyaguro” |
|
| 8 |
|
| (kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”) |
|
| 9 |
|
| Aramubaza ati “Witwa nde?”Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.” |
|
| 10 |
|
| Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu. |
|
| 11 |
|
| Kuri uwo musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha, |
|
| 12 |
|
| nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.” |
|
| 13 |
|
| Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n'amazi, zari nk'ibihumbi bibiri. |
|
| 14 |
|
| Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n'abo mu ngo baza kureba uko bibaye. |
|
| 15 |
|
| Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n'ingabo z'abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk'abandi, baratinya. |
|
| 16 |
|
| Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n'ingurube babitekerereza abandi, |
|
| 17 |
|
| baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo. |
|
| 18 |
|
| Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n'abadayimoni aramwinginga ngo bajyane, |
|
| 19 |
|
| ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n'uko ikubabariye.” |
|
| 20 |
|
| Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa. |
|
| 21 |
|
| Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw'inyanja. |
|
| 22 |
|
| Umwe mu batware b'isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y'ibirenge bye |
|
| 23 |
|
| aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.” |
|
| 24 |
|
| Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga. |
|
| 25 |
|
| Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri, |
|
| 26 |
|
| ababazwa n'abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara. |
|
| 27 |
|
| Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we, |
|
| 28 |
|
| kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.” |
|
| 29 |
|
| Uwo mwanya isōko y'amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago. |
|
| 30 |
|
| Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n'abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?” |
|
| 31 |
|
| Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ” |
|
| 32 |
|
| Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho. |
|
| 33 |
|
| Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby'ukuri byose. |
|
| 34 |
|
| Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.” |
|
| 35 |
|
| Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w'isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?” |
|
| 36 |
|
| Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w'isinagogi ati “Witinya izere gusa.” |
|
| 37 |
|
| Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo. |
|
| 38 |
|
| Bageze mu muryango w'inzu y'umutware w'isinagogi, ahasanga urusaku rw'abarira n'ababoroga cyane. |
|
| 39 |
|
| Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.” |
|
| 40 |
|
| Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w'umwana na nyina n'abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari. |
|
| 41 |
|
| Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ” |
|
| 42 |
|
| Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n'ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane. |
|
| 43 |
|
| Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana. |
|
|
|
|