|
| 1 |
|
| Yesu yuzuzwa Umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa n'Umwuka mu butayu, |
|
| 2 |
|
| amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n'Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko ishize arasonza. |
|
| 3 |
|
| Umwanzi aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.” |
|
| 4 |
|
| Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa.’ ” |
|
| 5 |
|
| Umwanzi aramuzamura amwereka ubwami bwose bwo mu isi mu kanya gato, |
|
| 6 |
|
| aramubwira ati “Ndaguha ubu butware bwose n'ikuzo ryabwo, kuko ari jye wabugabanye kandi mbugabira uwo nshaka wese. |
|
| 7 |
|
| Nuko numpfukamira ukandamya, buriya bwose buraba ubwawe.” |
|
| 8 |
|
| Yesu aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” |
|
| 9 |
|
| Amujyana i Yerusalemu, amuhagarika ku gasongero k'urusengero aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi |
|
| 10 |
|
| kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo bakurinde’, |
|
| 11 |
|
| kandi ngo ‘Bazakuramira mu maboko yabo ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ” |
|
| 12 |
|
| Yesu aramusubiza ati “Haravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” |
|
| 13 |
|
| Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose aramureka, amutega ikindi gihe. |
|
| 14 |
|
| Yesu asubira i Galilaya afite imbaraga z'Umwuka, inkuru ye yamamara mu bihugu byose bihereranye n'aho. |
|
| 15 |
|
| Yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza. |
|
| 16 |
|
| Ajya i Nazareti iyo yarerewe, ku munsi w'isabato yinjira mu isinagogi nk'uko yamenyereye, arahagarara ngo asome. |
|
| 17 |
|
| Bamuha igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, arakibumbura abona igice cyanditswemo ngo |
|
| 18 |
|
| “Umwuka w'Uwiteka ari muri jye,Ni cyo cyatumye ansīgira,Kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa,N'impumyi ko zihumuka,No kubohora ibisenzegeri, |
|
| 19 |
|
| No kumenyesha abantu iby'umwaka Umwami agiriyemo imbabazi.” |
|
| 20 |
|
| Amaze kubumba igitabo agisubiza umurinzi w'inzu, aricara. Abantu bose bari mu isinagogi baramutumbira. |
|
| 21 |
|
| Nuko atangira kubabwira ati “Uyu munsi ibyo byanditswe bisohoye mu matwi yanyu.” |
|
| 22 |
|
| Bose baramushima, batangazwa n'amagambo meza avuye mu kanwa ke bati “Mbese aho uyu si we mwene Yosefu?” |
|
| 23 |
|
| Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu mudugudu wanyu.’ ” |
|
| 24 |
|
| Arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko ari nta muhanuzi wemerwa iwabo. |
|
| 25 |
|
| “Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose. |
|
| 26 |
|
| Nyamara Eliya ntiyatumwa kuri umwe muri bo, ahubwo atumwa ku mugore w'umupfakazi w'i Sarefati mu gihugu cy'i Sidoni. |
|
| 27 |
|
| Kandi hāriho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy'umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n'umwe muri bo keretse Nāmani w'Umusiriya.” |
|
| 28 |
|
| Abo mu isinagogi bose babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, |
|
| 29 |
|
| barahaguruka bamwirukana mu mudugudu, bamugeza ku manga y'umusozi batuyeho bashaka kuyimutembagazamo, |
|
| 30 |
|
| ariko abacamo aragenda. |
|
| 31 |
|
| Aramanuka ajya i Kaperinawumu, umudugudu w'i Galilaya, abigisha ku isabato. |
|
| 32 |
|
| Batangazwa no kwigisha kwe, kuko ijambo rye ryari rifite ubushobozi. |
|
| 33 |
|
| Nuko mu isinagogi harimo umuntu utewe na dayimoni, atakambira Yesu ati |
|
| 34 |
|
| “Ayii we! Duhuriye he Yesu w'i Nazareti? Uje kuturimbura? Ndakuzi uri Uwera w'Imana.” |
|
| 35 |
|
| Yesu aramucyaha ati “Hora muvemo.” Dayimoni amutura hasi hagati yabo, amuvamo atagize icyo amutwara. |
|
| 36 |
|
| Bose barumirwa barabazanya bati “Mbega rino jambo ni jambo ki? Arategekesha abadayimoni ubutware n'ububasha bakavamo!” |
|
| 37 |
|
| Inkuru ye yamamara hose mu gihugu gihereranye n'aho. |
|
| 38 |
|
| Arahaguruka asohoka mu isinagogi, yinjira mu nzu ya Simoni. Nyirabukwe wa Simoni yari arwaye ubuganga bwinshi, nuko baramumwingingira. |
|
| 39 |
|
| Amuhagarara iruhande acyaha ubuganga bumuvamo, muri ako kanya arahaguruka arabagaburira. |
|
| 40 |
|
| Nuko izuba rigiye kurenga, abafite abarwayi bose barwaye indwara zitari zimwe barabamuzanira. Abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza. |
|
| 41 |
|
| Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w'Imana.”Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo. |
|
| 42 |
|
| Bukeye ajya mu butayu, abantu benshi baramushaka bagera aho ari, bashaka kumubuza ngo atava muri bo. |
|
| 43 |
|
| Ariko arababwira ati “Nkwiriye kwigisha ubutumwa bwiza bw'Imana no mu yindi midugudu, kuko ari ibyo natumiwe.” |
|
| 44 |
|
| Nuko yigishiriza mu masinagogi y'i Galilaya. |
|
|
|
|