Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana. |
| 2 |
| Uwo yahoranye n'Imana mbere na mbere. |
| 3 |
| Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. |
| 4 |
| Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu. |
| 5 |
| Uwo Mucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya. |
| 6 |
| Hariho umuntu watumwe n'Imana witwaga Yohana. |
| 7 |
| Uwo yazanywe no guhamya iby'Umucyo, ngo atume bose bizera. |
| 8 |
| Icyakora uwo si we uwo Mucyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo. |
| 9 |
| Uwo Mucyo ni we Mucyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi ngo amurikire umuntu wese. |
| 10 |
| Yari mu isi ndetse ni we wayiremye, nyamara ab'isi ntibamumenya. |
| 11 |
| Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera. |
| 12 |
| Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. |
| 13 |
| Abo ntibabyawe n'amaraso cyangwa n'ubushake bw'umubiri, cyangwa n'ubushake bw'umugabo, ahubwo babyawe n'Imana. |
| 14 |
| Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n'ubw'Umwana w'ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n'ukuri. |
| 15 |
| Yohana yahamije iby'uwo avuga yeruye ati “Uwo ni we navuze nti ‘Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.’ ” |
| 16 |
| Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi, |
| 17 |
| kuko amategeko yatanzwe na Mose, ariko ubuntu n'ukuri byo byazanywe na Yesu Kristo. |
| 18 |
| Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w'ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije. |
| 19 |
| Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n'Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati “Uri nde?” |
| 20 |
| Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati “Si jye Kristo.” |
| 21 |
| Nuko baramubaza bati “Tubwire, uri Eliya?”Na we ati “Sindi we.”Bati “Uri wa muhanuzi?”Arabasubiza ati “Oya.” |
| 22 |
| Baramubaza bati “None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?” |
| 23 |
| Ati “Ndi ijwi ry'urangururira mu butayu ngo ‘Nimugorore inzira y'Uwiteka’, nk'uko umuhanuzi Yesaya yabivuze.” |
| 24 |
| Abari batumwe bari Abafarisayo. |
| 25 |
| Nuko baramubaza bati “None ubatiriza iki, ko utari Kristo, ntube na Eliya, ntube na wa muhanuzi?” |
| 26 |
| Yohana arabasubiza ati “Jye ndabatirisha amazi, ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya, |
| 27 |
| uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw'inkweto ze.” |
| 28 |
| Ibyo byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga. |
| 29 |
| Bukeye bw'aho abona Yesu aza aho ari aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana, ukuraho ibyaha by'abari mu isi. |
| 30 |
| Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ |
| 31 |
| Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisirayeli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi.” |
| 32 |
| Kandi Yohana arahamya ati “Nabonye Umwuka amanuka ava mu ijuru asa n'inuma, atinda kuri we. |
| 33 |
| Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Umwuka amanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Umwuka Wera’. |
| 34 |
| Nanjye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w'Imana.” |
| 35 |
| Bukeye bw'aho, Yohana yongera guhagararana n'abigishwa be babiri. |
| 36 |
| Yitegereza Yesu agenda aravuga ati “Nguyu Umwana w'intama w'Imana.” |
| 37 |
| Abo bigishwa bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yesu. |
| 38 |
| Yesu arahindukira abona bamukurikiye arababaza ati “Murashaka iki?” Baramusubiza bati “Rabi, (risobanurwa ngo: Mwigisha) ucumbitse he?” |
| 39 |
| Arababwira ati “Nimuze murahabona.” Barajyana babona aho acumbitse. Hari nk'isaha cumi, baherako bamarana na we umwanya burīra. |
| 40 |
| Andereya mwene se wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bumvise Yohana bagakurikira Yesu. |
| 41 |
| Abanza kubona mwene se Simoni aramubwira ati “Twabonye Mesiya” (risobanurwa ngo: Kristo). |
| 42 |
| Amuzanira Yesu, na we aramwitegereza aramubwira ati “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa.” (Risobanurwa ngo: ibuye). |
| 43 |
| Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.” |
| 44 |
| Filipo uwo yari uw'i Betsayida, umudugudu w'iwabo wa Andereya na Petero. |
| 45 |
| Filipo abona Natanayeli aramubwira ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n'abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni Yesu mwene Yosefu w'i Nazareti.” |
| 46 |
| Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.” |
| 47 |
| Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.” |
| 48 |
| Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y'umutini nakubonye.” |
| 49 |
| Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w'Imana koko. Ni wowe Mwami w'Abisirayeli.” |
| 50 |
| Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n'uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y'umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” |
| 51 |
| Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b'Imana bazamuka bavuye ku Mwana w'umuntu, bakamumanukiraho.” |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/john/001.mp3
21
1