|
| 1 |
|
| “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw'intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n'umunyazi. |
|
| 2 |
|
| Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w'intama. |
|
| 3 |
|
| Umurinzi w'irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. |
|
| 4 |
|
| Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye. |
|
| 5 |
|
| Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga kuko zitazi amajwi y'abandi.” |
|
| 6 |
|
| Yesu abacira uwo mugani, ariko ntibamenya ibyo yababwiye. |
|
| 7 |
|
| Nuko Yesu arongera arababwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry'intama. |
|
| 8 |
|
| Abambanjirije bose bari abajura n'abanyazi, ariko intama ntizabumvise. |
|
| 9 |
|
| Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri. |
|
| 10 |
|
| Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. |
|
| 11 |
|
| “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze, |
|
| 12 |
|
| ariko uragirira ibihembo, utari umwungeri bwite kandi n'intama atari ize, iyo abonye isega rije asiga intama agahunga, isega rikazifata rikazitatanya. |
|
| 13 |
|
| Kuko ari uw'ibihembo, arahunga ntiyite ku ntama. |
|
| 14 |
|
| Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya |
|
| 15 |
|
| nk'uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye. |
|
| 16 |
|
| Mfite n'izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe. |
|
| 17 |
|
| “Igituma Data ankunda ni uko ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane. |
|
| 18 |
|
| Nta wubunyaka, ahubwo mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana, kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.” |
|
| 19 |
|
| Abayuda bongera kumupfa ku bw'ayo magambo. |
|
| 20 |
|
| Benshi muri bo baravuga bati “Afite dayimoni kandi yasaze. Muramwumvira iki?” |
|
| 21 |
|
| Abandi bati “Ayo magambo si ay'utewe na dayimoni. Mbese dayimoni yabasha guhumūra impumyi?” |
|
| 22 |
|
| Icyo gihe hari umunsi mukuru wo kwibuka kwezwa k'urusengero rw'i Yerusalemu, kandi hari no mu mezi y'imbeho. |
|
| 23 |
|
| Yesu agendagenda mu rusengero, mu ibaraza ryitwa irya Salomo. |
|
| 24 |
|
| Abayuda baramugota baramubaza bati “Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.” |
|
| 25 |
|
| Yesu arabasubiza ati “Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n'imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya. |
|
| 26 |
|
| Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye. |
|
| 27 |
|
| Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira. |
|
| 28 |
|
| Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. |
|
| 29 |
|
| Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data. |
|
| 30 |
|
| Jyewe na Data turi umwe.” |
|
| 31 |
|
| Abayuda bongera gutora amabuye ngo bayamutere. |
|
| 32 |
|
| Yesu arababwira ati “Naberetse imirimo myinshi myiza yavuye kuri Data, noneho ni uwuhe murimo muri yo ubatera kuntera amabuye?” |
|
| 33 |
|
| Abayuda baramusubiza bati “Ku bw'imirimo myiza ntitugutera amabuye, ahubwo tuguhora kwigereranya, kuko uri umuntu ukigira Imana.” |
|
| 34 |
|
| Yesu arabasubiza ati “Ntibyanditswe mu mategeko yanyu ngo ‘Navuze ngo: Muri imana’? |
|
| 35 |
|
| Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho kandi ibyanditswe bitabasha gukuka, |
|
| 36 |
|
| mubwirira iki uwo Data yejeje akamutuma mu isi muti ‘Wigereranije’, kuko navuze nti ‘Ndi Umwana w'Imana’? |
|
| 37 |
|
| Niba ntakora imirimo ya Data ntimunyizere. |
|
| 38 |
|
| Ariko ninyikora, nubwo mutanyizera mwizere imirimo ubwayo, kugira ngo mumenye neza yuko Data ari muri jye, nanjye nkaba ndi muri Data.” |
|
| 39 |
|
| Nuko bongera gushaka kumufata, ariko abava mu maboko. |
|
| 40 |
|
| Avayo yongera kujya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga bwa mbere agumayo. |
|
| 41 |
|
| Abantu benshi baza aho ari baravuga bati “Yohana nta kimenyetso yakoze, ariko ibyo Yohana yavuze kuri uyu byari iby'ukuri byose.” |
|
| 42 |
|
| Benshi bamwizererayo. |
|
|
|
|