Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| “Ndi umuzabibu w'ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. |
| 2 |
| Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto. |
| 3 |
| None mumaze kwezwa n'ijambo nababwiye. |
| 4 |
| Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk'uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. |
| 5 |
| “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. |
| 6 |
| Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya. |
| 7 |
| Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. |
| 8 |
| Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye. |
| 9 |
| “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye. |
| 10 |
| Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk'uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. |
| 11 |
| “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n'umunezero wanyu ube wuzuye. |
| 12 |
| Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk'uko nabakunze. |
| 13 |
| Nta wufite urukundo ruruta urw'umuntu upfira incuti ze. |
| 14 |
| Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. |
| 15 |
| Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. |
| 16 |
| Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye akibahe. |
| 17 |
| Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane. |
| 18 |
| “Ab'isi nibabanga, mumenye ko babanje kunyanga batarabanga. |
| 19 |
| Iyo muba ab'isi, ab'isi baba babakunze. Ariko kuko mutari ab'isi, ahubwo nabatoranyije mu b'isi, ni cyo gituma ab'isi babanga. |
| 20 |
| Mwibuke ijambo nababwiye nti ‘Umugaragu ntaruta shebuja.’ Niba bandenganyije namwe bazabarenganya, niba bitondeye ijambo ryanjye, n'iryanyu na ryo bazaryitondera. |
| 21 |
| Ariko ibyo byose bazabibagirira babahora izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye uwo ari we. |
| 22 |
| Iyaba ntaje ngo mvugane na bo ntibaba bafite icyaha, ariko noneho ntibafite uko biregura icyaha cyabo. |
| 23 |
| Unyanga aba yanze na Data. |
| 24 |
| Iyaba ntakoreye muri bo imirimo itakozwe n'undi muntu, nta cyaha baba bafite. Ariko noneho barayibonye, nyamara baratwanga jyewe na Data. |
| 25 |
| Ariko byabaye bityo kugira ngo ijambo risohore, ryanditswe mu mategeko yabo ngo ‘Banyangiye ubusa.’ |
| 26 |
| “Umufasha naza, uwo nzaboherereza ava kuri Data, ari we Mwuka w'ukuri ukomoka kuri Data, azampamya. |
| 27 |
| Kandi namwe muzampamya, kuko uhereye mbere na mbere mwari kumwe nanjye. |
|
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/john/015.mp3
21
15