|
| 1 |
|
| “Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. |
|
| 2 |
|
| Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. |
|
| 3 |
|
| Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. |
|
| 4 |
|
| Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye. |
|
| 5 |
|
| Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’ |
|
| 6 |
|
| Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda. |
|
| 7 |
|
| “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. |
|
| 8 |
|
| Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; |
|
| 9 |
|
| iby'icyaha, kuko batanyizeye, |
|
| 10 |
|
| n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, |
|
| 11 |
|
| n'iby'amateka kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka. |
|
| 12 |
|
| “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. |
|
| 13 |
|
| Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. |
|
| 14 |
|
| Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. |
|
| 15 |
|
| Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’ |
|
| 16 |
|
| “Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.” |
|
| 17 |
|
| Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ” |
|
| 18 |
|
| Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.” |
|
| 19 |
|
| Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’? |
|
| 20 |
|
| Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab'isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero. |
|
| 21 |
|
| Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n'uko umuntu avutse mu isi. |
|
| 22 |
|
| Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntu uzawubaka. |
|
| 23 |
|
| Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. |
|
| 24 |
|
| Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye. |
|
| 25 |
|
| “Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye. |
|
| 26 |
|
| Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data, |
|
| 27 |
|
| kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana. |
|
| 28 |
|
| Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.” |
|
| 29 |
|
| Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye. |
|
| 30 |
|
| Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.” |
|
| 31 |
|
| Yesu arabasubiza ati “None murizeye? |
|
| 32 |
|
| Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. |
|
| 33 |
|
| Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” |
|
|
|
|