Bibiliya Ntagatifu 2012
|
| 1 |
| N’aho navuga indimi z’abantu n’iz’abamalayika, ariko singire urukundo, naba ndi nk’icyuma kibomborana cyangwa inzogera irangira. |
| 2 |
| N’aho nagira ingabire y’ubuhanuzi, ngahishurirwa amayobera yose n’ubumenyi bwose; n’aho nagira ukwemera guhambaye, kumwe gushyigura imisozi, ariko ndafite urukundo, nta cyo mba ndi cyo. |
| 3 |
| N’aho nagabiza abakene ibyo ntunze byose, n’aho nahara umubiri wanjye ngo utwikwe, ariko nta rukundo mfite, nta cyo byaba bimariye. |
| 4 |
| Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; |
| 5 |
| nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; |
| 6 |
| ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. |
| 7 |
| Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. |
| 8 |
| Urukundo ntiruteze gushira. Ubuhanuzi se? Buzashira. Indimi zo se? Zizaceceka. Ubumenyi se? Buzayoka. |
| 9 |
| Koko ubumenyi bwacu buracagase, kimwe n’uko ubuhanuzi bwacu bucagase. |
| 10 |
| Igihe rero ibyuzuye bizahinguka, iby’igicagate bizazimira! |
| 11 |
| Mu gihe nari umwana, navugaga ay’abana, ngatekereza nk’abana, nkazirikana nk’abana; aho mbereye umugabo, nikuyemo ibya rwana byose. |
| 12 |
| Ubu ngubu turasa n’abarebera mu ndorerwamo, ku buryo budafututse, ariko hari igihe tuzarebana imbonankubone. Ubu ngubu ibyo nzi biracagase, ariko icyo gihe nzamenya nk’uko nzwi. |
| 13 |
| Kugeza ubu, ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu, birabangikanye; ariko icy’ingenzi muri byo ni urukundo. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2012/1corinthians/013.mp3
16
13