|
| 1 |
|
| Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha. |
|
| 2 |
|
| Nyamara ndabinginze, igihe nzazira iwanyu, sinzagombe gukoresha amakare, n’ubwo nifuza gukangara bamwe bibwira ko tucyitwara bya runtu. |
|
| 3 |
|
| Kuba abantu ko turi abantu, ariko ntitukirwana ibi bisanzwe by’abantu. |
|
| 4 |
|
| Oya, intwaro zacu ntizikomoka kuri muntu, ahubwo ububasha bwazo buturuka ku Mana, bugasenyagura ibyari intamenwa. Abiyemera tubakura ku izima, |
|
| 5 |
|
| kimwe n’abatambamiye ubumenyi bw’Imana. Twigarurira ibitekerezo byose ngo bigomokere Kristu, |
|
| 6 |
|
| kandi twiteguye gucyaha icyitwa agasuzuguro cyose, igihe mwebwe muzaba mwumviye muri byose. |
|
| 7 |
|
| Nimurebe ibintu uko biri! Uwibwira wese ko ari uwa Kristu, namenye bidasubirwaho ko natwe turi aba Kristu, kimwe na we! |
|
| 8 |
|
| Niba naba nkabya mu kwiratana ububasha Nyagasani yaduhereye kubakomeza, atari ubwo kubadindiza, nta soni binteye. |
|
| 9 |
|
| Sinshaka gusa n’ubakangaranya mu nzandiko zanjye, |
|
| 10 |
|
| — kuko hari abavuga ngo «Inzandiko ze zifite ireme kandi zirakaze, nyamara iyo ari muri twe, usanga agayitse n’ijambo rye ari nta ryo.» — |
|
| 11 |
|
| Uwibwira ibyo amenye neza ko, uko tumeze mu mvugo, turi kure, twandika, nta ho bitandukaniye n’ibyo tuzakora tugeze iwanyu. |
|
| 12 |
|
| Kuko tutahangara kwireshyeshya no kwigereranya n’abo biyogeza ubwabo; ni abirasi rwose gukeka ko ari bo kamara n’igipimo cya byose. |
|
| 13 |
|
| Twebwe tuzirinda kwirata birengeje urugero rw’umurimo Imana yadushinze itwohereza iwanyu. |
|
| 14 |
|
| Iyo tuza kuba tutaraje iwanyu twaba koko dutandukiriye; none twabaye aba mbere bageze iwanyu tubazaniye Inkuru Nziza ya Kristu. |
|
| 15 |
|
| Nta bwo twikabiriza nk’abiratana imirimo yakozwe n’abandi, ahubwo dufite icyizere ko, nimukomeza gutera imbere mu kwemera, tuzarushaho kwagura umurimo wacu muri mwe, |
|
| 16 |
|
| ndetse Inkuru Nziza ya Kristu tukayirenza imbibi z’iwanyu, uko tubishinzwe; bityo ntituziratane imirimo abandi bakoze mu murima wabo. |
|
| 17 |
|
| «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani!» |
|
| 18 |
|
| Uwiyemezaho agaciro wese, si we ugakwiye, ahubwo uwo Nyagasani akemejeho, ni we ugakwiye. |
|
|
|
|