|
| 1 |
|
| Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n'imbata, nubwo yaba ari nyir'ibintu byose. |
|
| 2 |
|
| Ahubwo ategekwa n'abamurera n'ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se. |
|
| 3 |
|
| Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n'amategeko ya mbere yahoze mu isi. |
|
| 4 |
|
| Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n'umugore, kandi wavutse atwarwa n'amategeko |
|
| 5 |
|
| ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b'Imana. |
|
| 6 |
|
| Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w'Umwana wayo mu mitima yacu avuga ati “Aba, Data.” |
|
| 7 |
|
| Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n'umuragwa ubihawe n'Imana. |
|
| 8 |
|
| Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata z'ibitari Imana nyakuri, |
|
| 9 |
|
| ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo? |
|
| 10 |
|
| Muziririza iminsi n'amezi n'ibihe n'imyaka. |
|
| 11 |
|
| Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n'ubusa. |
|
| 12 |
|
| Ndabinginga bene Data, mumere nkanjye kuko nanjye meze nkamwe. |
|
| 13 |
|
| Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y'umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza, |
|
| 14 |
|
| kandi nubwo iby'umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w'Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe. |
|
| 15 |
|
| Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa. |
|
| 16 |
|
| Mbese mpindujwe umwanzi wanyu n'uko mbabwira ukuri? |
|
| 17 |
|
| Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ari ukubakingiranira hanze, kugira ngo namwe mubone uko mubihakirizwaho. |
|
| 18 |
|
| Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose. |
|
| 19 |
|
| Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe, |
|
| 20 |
|
| icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu. |
|
| 21 |
|
| Abashaka gutwarwa n'amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n'amategeko? |
|
| 22 |
|
| Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw'inshoreke undi ari uw'umugeni. |
|
| 23 |
|
| Uw'inshoreke yavutse nk'uko iby'umubiri bigenda, naho uw'umugeni yavutse ku bw'isezerano ry'Imana. |
|
| 24 |
|
| Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk'amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari, |
|
| 25 |
|
| ari we kandi ugereranywa n'umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n'abana bayo. |
|
| 26 |
|
| Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese |
|
| 27 |
|
| kuko byanditswe ngo“Ishime ngumba itabyara,Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa,Kuko abana b'inyungwakazi ari benshi,Baruta ab'inkundwakazi.” |
|
| 28 |
|
| Nuko rero bene Data, namwe muri abana b'isezerano nk'uko Isaka yari ari. |
|
| 29 |
|
| Ariko nk'uko icyo gihe uwabyawe n'umubiri yarenganyaga uwabyawe n'Umwuka, na n'ubu ni ko bikimeze. |
|
| 30 |
|
| Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n'umuhungu wayo, kuko umuhungu w'inshoreke atazaraganwa n'umuhungu w'umugeni.” |
|
| 31 |
|
| Nuko bene Data, ntitukiri abana b'inshoreke, ahubwo turi ab'umugeni. |
|
|
|
|