|
| 1 |
|
| Ariko bene Data, iby'ibihe n'iminsi ntimugomba kubyandikirwa, |
|
| 2 |
|
| kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'uko umujura aza nijoro. |
|
| 3 |
|
| Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk'uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. |
|
| 4 |
|
| Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk'umujura, |
|
| 5 |
|
| kuko mwese muri abana b'umucyo n'abana b'amanywa. Ntituri ab'ijoro cyangwa ab'umwijima. |
|
| 6 |
|
| Nuko rero twe gusinzira nk'abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha |
|
| 7 |
|
| kuko abasinzira basinzira nijoro, n'abasinda bagasinda nijoro. |
|
| 8 |
|
| Ariko twebweho ubwo turi ab'amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n'urukundo nk'icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk'ingofero. |
|
| 9 |
|
| Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n'Umwami wacu Yesu Kristo |
|
| 10 |
|
| wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we. |
|
| 11 |
|
| Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk'uko musanzwe mubikora. |
|
| 12 |
|
| Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana. |
|
| 13 |
|
| Mububahe cyane mu rukundo ku bw'umurimo wabo. Mugirirane amahoro. |
|
| 14 |
|
| Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. |
|
| 15 |
|
| Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose. |
|
| 16 |
|
| Mwishime iteka, |
|
| 17 |
|
| musenge ubudasiba, |
|
| 18 |
|
| mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu. |
|
| 19 |
|
| Ntimukazimye Umwuka w'Imana |
|
| 20 |
|
| kandi ntimugahinyure ibihanurwa, |
|
| 21 |
|
| ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza, |
|
| 22 |
|
| mwirinde igisa n'ikibi cyose. |
|
| 23 |
|
| Imana y'amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n'umwuka wanyu, n'ubugingo n'umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza. |
|
| 24 |
|
| Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora. |
|
| 25 |
|
| Bene Data, mudusabire. |
|
| 26 |
|
| Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera. |
|
| 27 |
|
| Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko. |
|
| 28 |
|
| Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe. |
|
|
|
|