Bibiliya Yera 2001
|
| 1 |
| Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry'Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo. |
| 2 |
| Ubuntu n'amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. |
| 3 |
| Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk'uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n'urukundo rw'umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga. |
| 4 |
| Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y'Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n'amakuba mushinyiriza. |
| 5 |
| Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa, |
| 6 |
| kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa, |
| 7 |
| kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n'abamarayika b'ubutware bwe |
| 8 |
| hagati y'umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n'abatumvira ubutumwa bwiza bw'Umwami wacu Yesu. |
| 9 |
| Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw'iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y'Umwami no mu bwiza bw'imbaraga ze, |
| 10 |
| ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw'abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe. |
| 11 |
| Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk'uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n'imirimo yanyu yose iva ku kwizera, |
| 12 |
| kugira ngo izina ry'Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk'uko ubuntu bw'Imana yacu n'ubw'Umwami Yesu Kristo buri. |
| Bika Inyandiko |
https://beblia.bible:81/BibleAudio/kinyarwanda2001/2thessalonians/001.mp3
3
1